HomePolitics

Isiraheli yongeye kugaba ibitero byinshi muri Libani nyuma y’iyicwa rya Nasrallah

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyagabye ibitero byinshi mu kirere muri Libani byari bigamije kwibasira abo mu mutwe wa Hezbollah nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wayo witwa Hassan Nasrallah mu majyepfo y’umujyi wa Beirut.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Libani bibitangaza ngo byibuze abantu 11 baguye mu gitero cy’indege cyagabwe ku nzu iri mu mujyi wa Ain mu kibaya cya Bekaa mu majyaruguru y’uburasirazuba.

Ku cyumweru, ingabo za Isiraheli zavuze ko zishe Nabil Kaouk, wari undi muyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa Hezbollah, umunsi umwe nyuma y’umutwe witwaje intwaro wo muri Libani wemeje ko Nasrallah yiciwe mu majyepfo y’umujyi wa Beirut mu gace ka Dahiyeh, bikomeretsa bikomeye uyu mutwe wari warakajije ubukana bwo kurwana na Isiraheli kuva mu Kwakira gushize.

Hezbollah yatangiye kurasa ibisasu bya Isiraheli ku bufatanye n’Abanyapalestine muri Gaza. Uyu mutwe wahagaritse imirwano muri Gaza mu rwego rwo guhagarika ibitero byambukiranya imipaka.

gusa Ku cyumweru, igisirikare cya Isiraheli cyatangaje kuri porogaramu yohererezanya ubutumwa bwa Telegram ko ingabo zirwanira mu kirere zayo zagabye igitero ku birindiro by’aba barwanyi byari muri Libani mu masaha make ashize.

Ku cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Abbas Araghchi yavuze ko iyicwa ry’umuyobozi wungirije w’ingabo z’impinduramatwara witwa Abbas Nilforoushan ari kumwe n’umuyobozi wa Hezbollah ritazasubizwa.

Mu itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize ati: “Iki cyaha cy’agahomamunwa cy’ubutegetsi bw’abaziyoniste ntikizasubizwa, kandi inzego z’ububanyi n’amahanga zizakoresha imbaraga za politiki zose, iz’ububanyi n’amahanga, amategeko ndetse n’amahanga mu gukurikirana aba banyabyaha n’abayoboke babo”.

Minisiteri y’ubuzima rusange yavuze ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyagabwe muri Libani cyahitanye abantu 33 ku wa gatandatu, gihitana umubare w’abantu bagera ku 700 kuva igisasu cy’ibirindiro bya Hezbollah cyatangira mu cyumweru gishize.

Muri Libani, abantu 1,640 biciwe muri Libani kuva ku ya 8 Ukwakira, barimo abana 104 n’abagore 194, abenshi mu bitero bya Isiraheli mu byumweru bibiri bishize.

Ku wa gatanu, inyeshyamba z’aba-Houthi zo muri Yemeni zavuze ko zagabye ibitero mu mijyi ya Isiraheli ya Tel Aviv na Ashkelon, ndetse n’amato atatu y’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, hamwe na misile na drone arahatikirira.

Kuva mu Gushyingo, Aba – houthi barashe kuri Isiraheli kandi bagaba ibitero byinshi ku mato afitanye isano na Isiraheli mu nyanja itukura, mu kigobe cya Aden no mu gace ka Bab al-Mandeb kuva mu Gushyingo mu byo bavuga ko ari ubukangurambaga bwo gufatanya n’Abanyapalestine mu gitero cya Isiraheli. i Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *