Ishyirwaho ry’agahenge mu myanzuro myinshi yafatiwe i Dar es Salam

Inama yaberaga muri Tanzania y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, yafashe imyanzuro irimo ko ibikorwa by’urugomo bihagarara, hagatangwa agahenge.

Iyo nama yasabye ko hasubukurwa ibiganiro hagati y’ibihugu birebwa n’iki kibazo ndetse n’izindi mpande zaba iza gisirikari n’iza gisivili, harimo n’umutwe wa M23.

Ubwo yatanganga ijambo kubitabiriye iyi nama  , Perezida Kagame, , yagize ati “DRC ntishobora kutubwira gusa guceceka mu gihe barimo guteza ikibazo cy’umutekano muke ku gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke.

“Twingize DRC n’abayobozi bayo kuva kera, twaganiriye ku bibazo bihari, dusaba DRC kubikemura, barabyanga. Ntitwongere gukora indi nama imeze nk’izindi nyinshi twagize. Ntidushobora gukomeza guca hejuru y’ibibazo.

“ Ibirimo kubera hariya ni intambara y’amoko imaze igihe kinini, kubuza abantu uburenganzira bwabo, no kugaba ibitero ku Rwanda.

“Mugomba kumenya no kubaha uburenganzira bw’abantu kandi mugatera intambwe mugakemura ikibazo. Iyi ntambara yatangijwe na DRC kandi nta ruhare u Rwanda rwayigizemo. Yarazanywe gusa ishyirwa ku bitugu byacu, maze dusabwa kuyigira iyacu. Mureke twifashishe iyi nama yige kuri ibyo bibazo byose, kandi tubone igisubizo kirambye.”

Abagaba b’ingabo bo mu bihugu bya EAC-SADC basabwe guhura mu gihe kitarenze iminsi itanu iri imbere, bakigira hamwe uburyo bwakoreshwa mu guhagarika imirwano nta yandi mananiza, hakaboneka agahenge.

Kuruhande rwe , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangarije RBA ko u Rwanda rwishimiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bo muri EAC na SADC, yateraniye muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

Aho yagize ati “Ni inama y’amateka kuko ni iya mbere y’abakuru b’ibihugu b’iyi miryango yombi, EAC na SADC. Iyi miryango ni yo DRC irimo kandi yanagize uruhare mu gukemura ikibazo [cyo mu Burasirazuba bwa Congo].’’

“Twizera ko hatangiye ibihe bishya byo gufatanya gukemura iki kibazo aho kugira ngo habeho ikintu cyo guhangana cyangwa gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bw’intambara kandi bidashoboka.”

Iyi nama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bihuriye muri EAC n’ibyo muri SADC, yananzuye ko ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi bisubukurwa ndetse n’Umutwe wa M23 ugahabwamo umwanya, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *