Ishyirahamwe ry’abasifuzi ryihanangirije abarimo Rugaju Reagan bakomeje kumvikana basebya umwuga wabo

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) ryihanangirije ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru [RBA] nyuma yuko bamwe mu banyamakuru b’iki kigo bakora mu gisata k’imikino by’umwihariko uwitwa Rugaju Reagan bakomeje gukoresha imvugo ziharabika ku mwuga wabo kandi nabi zitabasize.
Ibi byose bikubiye mu ibaruwa ubuyobozi bw’iri Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda ryandikiye RBA riyimenyesha iki kigo ritigeze ryishimira habe na gato amwe mu magambo abatesha agaciro yakoreshejwe n’umunyamakuru wayo witwa Rugaju Reagan Ku wa 8 Ugushyingo 2024,mu kiganiro cya Radio Rwanda kizwi nk’Urubuga rw’Imikino, aho uyu Rugaju Reagan umwe mu banyamakuru bagikoramo yumvikanye asesengura ku bunyangamugayo bwa bamwe mu basifuzi bo mu Rwanda gusa mu buryo busa nk’ubarabika ubunyangamugayo bw’abasifuzi.
Mu magambo uyu munyamakuru witwa Rugaju yavuze yagize ati : “Abasifuzi ni abantu mu buzima bwabo bize kureba hafi, iryo somo bararitora; Abasifuzi ntibafite ikintu icyo aricyo cyose cyo gutekereza ku mafuti bakoze; Abasifuzi ni abantu badafite ubushobozi bwo kuganira mu ndimi zombi ku buryo wabaha imikino mpuzamahanga.”
“Abasifuzi ni abantu bahisemo ubuzima bwa gikene batazavamo. Abasifuzi ni abantu badafite ‘ubumuntu’, nta bantu b’abagabo babarimo; Abasifuzi ni abantu bacirirtse n’ibindi. Muri iki kiganiro harimo n’izindi mvugo zisebanya tutarondoye mushobora kumva mu gihe muzaba mwabashije gusubira mu kiganiro twavuze.”
Mu ibaruwa ndende kandi ifunguye bandikiye RBA ,ARAF yagize iti : “Mu kiganiro cyakozwe kuri iyo tariki, umunyamakuru wa RBA witwa Rugaju Reagan, yagarutse ku basifuzi muri rusange, akora icyo abanyamakuru bita ubusesenguzi ku mikorere y’abasifuzi ariko humvikanamo imvugo zirimo agasuzuguro, guharabika, gusebanya, gutesha agaciro no kwandagaza abasifuzi.”
Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) ryandikiye Umuyobozi wa RBA rimusaba kwihanangiriza abanyamakuru bayo b’imikino bakoresha imvugo zisebanya ku mwuga wabo nyuma yuko nubundi mu mezi ashize undi Umunyamakuru w’imikino ubirambyemo ndetse ukunzwe cyane n’abakunzi b’imikino biganjemo urubyiruko, Rugangura Axel ukorera iki Ikigo ahishuye ko hari abasifuzi bo mu Rwanda bahembwa n’amakipe umushahara w’ukwezi uhoraho nk’imwe mu mpamvu ituma habaho imisifurire itavugwaho rumwe muri ruhago y’u Rwanda.
Kuri ubu, umusifuzi w’umukino wo mu Cyiciro cya Mbere ariko utari mpuzamahanga, ahabwa ibihumbi 45 Frw naho uri mpuzamahanga agahabwa ibihumbi 50 Frw.Gusa, aya mafaranga ahinduka bitewe n’aho umukino wabereye kuko hiyongeramo ay’urugendo, aho kurara n’amafunguro.