Isesengura rya manda ya Jean Fidele Uwayezu nyuma yo kwegura kuri izi nshingano

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yasezeye kuri uyu mwanya kubera impamvu yatangaje ko ari iz’uburwayi ,ese n’iki uyu mugabo azibukirwaho muri iyi ikipe ,ese n’ibiki yari afitemo intege nkeya? :
Uwayezu yeguye mu gihe haburaga igihe kitageze ku kwezi ngo hatorwe Komite nshya ya Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele akoze iki gikorwa kandi yari yaramaze kubwira abakunzi ba Murera ko ataziyamamariza indi manda.
Nubwo iyi kipe ivuga ko Uwayezu yasezeye ku mpamvu z’uburwayi, muri Nyakanga umwaka ushize, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, yari yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports.
aho yagize ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri, imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe. Ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza imyaka ine. Nibabe bitegura bashake uzansimbura.”
Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.Manda ye yari isigaje ukwezi kumwe, ndetse akaba akurikiye Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, usigaje iminsi itageze kuri 20 nyuma yo gusezera.
Muri Shampiyona ya 2020/21, iyi kipe yabaye iya karindwi, mu 2021/22 iba iya kane mu ya 2022/23 yabaye iya gatatu mu gihe mu 2023/24 yabaye iya ka kabiri.
Ku ngoma ya Jean Fidele yasize Ikipe y’Abagore ya Rayon Sports mu mwaka wa mbere izamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2023/24 nyuma yo gutwara Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri.Umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere Rayon Sports y’Abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2023/2024 ndetse n’igikombe cy’Amaharo.
Uwayezu nka Perezida wa Rayon Sports yatwaye yahesheje iyi kipe ibikombe birimo icy’amahoro ndetse na Super Coupe, gusa ku ruhande rwa bamwe mu ba-Rayon bavuga ko bitari bihagije mu gihe ikipe imaze imyaka itanu idatwara igikombe cya Shampiyona.
Uwayezu wari umaze iminsi yotswa igitutu, yeguye mu gihe Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo n’ibibazo by’ubukene. Iyi kipe y’abafana benshi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye bamwe mu bakinnyi bayo bahagarika imyitozo. Ndetse uwitwa Haruna Niyonzima we akaba yaranasezeye burundu.
ikindi kintu bamushinja kunanirwa gukora kandi cyari Kimwe mu bintu yari yitezweho ni ukugarura bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bakongera kuyiba hafi nk’uko byahoze ndetse bakaba bagira n’ubufasha batanga aho biri ngombwa.
Uyu munsi umuntu wavuga ko wayoboye Rayon Sports ugaragara mu bikorwa bya yo ni Munyakazi Sadate bashinja kuba ibibazo Rayon Sports yanyuzemo ari we wabiyishyizemo.
Benshi bumvaga ko nubwo RGB ubwo yakemuraga ikibazo yarasabye abahoze bayobora iyi kipe ndetse benshi bita ba nyira yo kutimvanga mu buyobozi bwa yo bakajya ku ruhande, wari umukoro wa Uwayezu Jean Fidele kongera gutuma biyumva mu ikipe.
Dr Usta Kayitesi wari umuyobozi wa RGB wagize uruhare mu ihindurwa ry’ubuyobozi bwa Rayon Sports, muri Gicurasi 2024 agaruka kuri aba bagabo bitwa ba nyir’ikipe, yagize ati “Ntabwo abitwa ba nyir’ikipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyira wo bafite amazina bwite, uba ushingiye ku nyungu rusange, ikipe ikibazo yari ifite ni ubuyobozi, abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyira yo kandi abagize ikipe ni bo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari tubikemura mu buryo bw’imiyoborere.”
Uwayezu Jean Fidele yagerageje gusa n’uwegera aba bagabo bafata ibyo bakorewe nk’agasuzuguro ariko ntibyagenda neza ngo abiyegereze.
Gusa hari harajemo agatotsi muri 2021 ubwo yanenze bikomeye abayobozi ba Rayon Sports bakoze amazezerano n’Akagera kabahaye imodoka izajya itwara abakinnyi ngo bajye bayishyura gake gake ariko bikaza kurangira Akagera kayisubije (hari ku bwa Mubunyi Paul), yavuze ko ari amasezerano y’igisebo.
Ati “Ni agahinda amasezerano nk’ayo kuyasinya uri umuyobozi, ni igisebo, ni byo bibazo turimo muri Rayon Sports, byarananiranye noneho no kuba imaze igihe, imyaka ingahe iparitse icyo ni ikindi kibazo, twe ibyo tureba ni ibifitiye inyungu Rayon Sports, ushobora kuyizana ikakubera ikindi kibazo, twe turifuza gushaka imodoka nshya igezweho, ikomeye yadukorera akazi kuruta kujya kurwana n’iyaboreye mu Kagera”.
Kunanirwa kongera guhuza aba bagabo batangaga amafaranga muri Rayon Sports ngo bongere bayibe hafi bayifashe, benshi babifata nko kunanirwa kuri we
Kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangira Rayon sport ifite amanota 2/6. Iritegura Kandi umukino igomba kwakirwamo na Gasogi United muri izi mpera z’icyumweru.