IPAR Rwanda: Ibikorwa bibangikanywa n’amasomo ku mashuri bifite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’urubyiruko.
Abafatanyabikorwa ndetse n’ abagira uruhare mu burezi kuva ku mubyeyi, barashishikarizwa kumva akamaro k’ibikorwa umunyeshuri ashobora kubangikanya n’amasomo asanzwe, no kubimufashamo, kuko byagaragaye ko ibyo bikorwa bigira uruhare mu gufungura amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko rwiga cyane cyane mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga, ndetse no gusabana na bagenzi be bihugura no mu masomo.
Ni ibigaragazwa n’ Ikigo cy’ubushakashatsi bwibanda ku gusesengura politiki za Leta (IPAR-Rwanda), cyakoze gitewe inkunga na Mastercard Foundation ndetse n’abandi bafatanya bikorwa batandukanye.
Mu nama yabahuje kuri uyu wa 06 Ukuboza 2024 i Kigali, abafatanyabikorwa n’abahagarariye inzego zifite aho zihuriye no kugena no gushyira mu bikorwa politiki na gahunda zigamije guteza imbere uburezi ndetse n’umurimo, basobanuriwe uburyo ibi bikorwa bishobora kuzamurira amahirwe uruhyiruko.
Muri ubu bushakashatsi hasuzumwe imirongo migari ya politiki na gahunda bigamije guteza imbere ibikorwa bibangikanywa n’amasomo mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga, hibandwa ku ruhare ibyo bikorwa bigira mu gufungura amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko.
- Inkuru zikomeje gusomwa cyane
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Bimwe mu bikorwa bibera mu mashuri bibangikanywa n’amasomo byakoreweho ubushakashatsi birimo imikino n’imyidagaduro, umuziki n’imbyino, ibiganiro mpaka, ibikorwa byo gufasha abaturage n’ubukorerabushake, n’ibindi bikorwa bitandukanye bibera mu mashuri.
Asobanura impamvu y’ubu bushakashatsi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR-Rwanda, Eugenia Kayitesi, yagize ati “Muzi ikibazo dufite cy’urubyiruko, kugira ngo rubone imirimo muri iki gihe birakomeye, kandi n’iyo turebye abantu badafite akazi kandi barize, urubyiruko ni bo benshi. Rero twashakaga kureba uko urubyiruko rwabona akazi ruhereye ku bindi bikorwa babangikanya n’amasomo.
Abanyeshuri bataciye muri ibyo bikorwa bindi ubona akenshi ari bo batabona imirimo.”Urubyiruko rwiga cyane Inozamubano no guhanahana amakuru, gukemura ibibazo, gukorana n’abandi no kubaka umubano, ubushabitsi, gusesengura byimbitse n’ubundi bumenyi abakoresha bakenera akenshi butagaragara mu mfashanyigisho zisanzwe.
Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ACEJ Karama TSS Muneza Germain, ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi. Na we yemeza ko ibikorwa abanyeshuri babangikanya n’amasomo aba yateguwe na Leta mu nteganyanyigisho ari ingenzi ku banyeshuri.
Atanga ingero z’abanyeshuri bize kuri icyo kigo ibijyanye n’icungamutungo, n’andi masomo atandukanye, nyamara bagakora ibindi nka siporo, ubuhanzi, gukina ikinamico, ibyo bikorwa bakaba barabikundaga mu gihe barimo biga, ndetse bamwe baranabikomeza nk’akazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.Muneza atanga ingero z’abize kuri icyo kigo nka Habakubaho Hyacinthe, umukinnyi ukomeye w’ikinamico mu Rwanda akaba n’umutekinisiye muri RBA. Mu gihe yigaga Aho, ngo yakundaga gukina ikinamico nyamara ntaho bihuriye n’amasomo yigaga yo gukora amazi no gusudira.
Urundi rugero yatanze ni urwa Uwimana Marie Rose wamenyekanye mu ikinamico nka Mariyana na we wize icungamutungo (Accounting) kuri icyo kigo.Hari abandi bagiye bavamo abanyamakuru nka Abayo Yvette Sandrine wize Computer Science kuri ACEJ Karama TSS, umunyamakuru witwa Mpambara Mbabazi Denyse wize Accounting na we kuri icyo kigo, abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru nka Sugira Ernest, abakinnyi bamenyekanye ku izina rya Romami, n’abandi.
Muneza Germain avuga ko ibyo bamwe muri aba bakora babihereye kera bakiri abanyeshuri, akemeza ko bene ibi bikorwa abanyeshuri bakora bakiri ku ishuri ari ingirakamaro.Hari abatekereza ko ibyo bikorwa bibyara amafaranga bishobora kubangamira umunyeshuri ntashyire umutima ku masomo yo mu ishuri.
Muneza Germain avuga ko nyuma yo kubona ko byombi bifitiye abanyeshuri umumaro, byombi mu kigo bateguye uburyo bwo kubiha umwanya.Ati “Kwiga tubigenera igihe cyabyo, ndetse n’ibyo bikorwa bindi bitari mu nteganyanyigisho nk’iyo mikino, amatsinda y’ababyina imbyino gakondo zo hambere n’izigezweho, abakina amakinamico, tukabaha umwanya wabo, ku buryo iyo babivuyemo bakomeza andi masomo nta kibazo.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye guteza imbere ibikorwa bibangikanywa n’amasomo mu mashuri, harimo kuba bidateganyijwe mu mfashanyigisho, umwanya muto bigenerwa, ubushobozi, ibikorwaremezo n’ibikoresho bidahagije, kutagira impuguke zibifitiye ubushobozi n’ubumenyi zifasha urubyiruko, ndetse no kuba ababyeyi bamwe batari basobanukirwa akamaro kabyo.
Ubushakashatsi burasaba inzego za Leta bireba n’iz’abikorera kwita ku byuho bikiri mu kunoza ingamba zo guteza imbere ibikorwa bibera mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga bibangikanywa n’amasomo, kuko ibyo bikorwa ari ingirakamaro kandi bifite n’uruhare mu gutanga imirimo no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.