Inzira ya Luanda : Umuyobozi wa AU yaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri DRC na mugenzi we wa Angola
Perezida wa Repubulika ya Isilamu ya Mauritania akaba na Perezida w’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, yavuganye kuri telefoni na mugenzi we ukomoka muri Repubulika ya Angola, João Lourenço, ku bijyanye n’ibyingenzi biri gukorwa bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC .
Ni muri urwo rwego, Perezida João Lourenço yamenyesheje mugenzi we Ould Ghazouani, usanzwe ari Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe, aho imigendekere y’inzira ya Luanda igeze, ndetse naho iki gikorwa gikomeye kigamije kuzana umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyerekeza .
Ibi byatangajwe n’Ikigo gishinzwe amakuru muri Mauritania (AMI) mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kane, 26 Ukuboza.
Iki kigo cyongeyeho ko kungurana ibitekerezo bigaragaza icyemezo cy’abayobozi bombi mu guhuza imbaraga zabo kugira ngo bakemure ibibazo bikomeye byugarije Afurika ndetse no guteza imbere ubufatanye bushimangira Ubumwe mu muryango w’ubumwe bw’Afurika.