Inzira ya Luanda : M23 yavuye mu biganiro byagombaga kuyihuza na DRC
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo [ AFC ] rikubiyemo umutwe witwara gisirikare wa M23 ryatangaje ko ryikuye mu biganiro by’amahoro byari biteganijwe ko biza kurihuriza hamwe na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku meza y’ibiganiro mu mujyi wa Luanda wo muri Angola bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo .
Mu itangazo iri huriro rya AFC ryashyize ahagaragara ku itariki ya 17 Werurwe , ryumvikana rishinja imwe mu miryango mpuzamahanga gukora ibikorwa bizubiza inyuma inzira y’ibi biganiro birimo gufatira ibihano zimwe mu mpande zirebwa n’iki kibazo no kuyobywa n’ibinyoma bya Kongo .
Avuga kuri iki kibazo , Kanyuka Lawrence uvugira umutwe wa M23 yemeje ko intumwa zabo zitakomeza kujya mu biganiro by’amahoro bya Luanda mu gihe ubufatanye bwa gisirikare bw’ingabo za Congo n’indi mitwe bafatanije ikomeje guhonyora igihe cy’agahenge cyashyizweho ikomeza kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe ndetse nkaho ibyo bidahagije Kongo ikaba ikomeje kujya mu matwi ibihugu bikomeye bigafatirwa u Rwanda ibihano bishingiye ku binyoma .
Aho yagize ati : “Urukurikirane rw’ibihano bikomeje gufatirwa abanyamuryango ndetse harimo n’ibyemejwe mbere gato cyane y’ibiganiro bya Luanda bizahungabanya cyane ubwumvikane bwagombaga gusemburirwa muri biriya biganiro by’amahoro .”
M23 kandi yashinje leta ya Kongo kongera ingufu mu bikorwa bya gisirikare bishobora kongera gutuma ibi biganiro bitongera kugira agaciro kubera ko FARDC ikomeje kwifashisha indege zigezweho zitagira abapilote zo mu bwoko bwa CH-4 mu kugaba ibitero bikomeye no kumisha ibisasu karahabutaka muri tumwe mu turere bibarwa ko tugenzura n’uyu mutwe .