Inzira ya Luanda : DR.Congo yiteguye kurandura FDLR burundu igihe cyose u Rwanda rwacyura ingabo zarwo ziri muri iki gihugu
Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu biganiro biheruka kuyihuza n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, intumwa za DRC zasabye ko gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR yakorerwa rimwe no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba zo gukaza ubwirinzi rwashyizeho, ariko rukabyanga rukanagaragaza icyo rubishingiraho.
Mu mpera z’icyumweru gishize Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri ya gatanu yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola nk’umuhuza w’impande zombi zemeranyijwe ingingo zinyuranye zirimo umugambi wo kurandura umutwe wa FDLR.
Gusa Patrick Muyaya usanzwe ari umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko u Rwanda rugomba kuvanaho impamvu zose yita iz’urwitwazo kugira ngo rukure ingabo zarwo mu gihugu cya DRC, hanyuma nayo igaherako isenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Izi ngingo ebyiri z’ingenzi zigize amasezerano y’amahoro ya Luanda akirimo kuganirwaho ni “ugusenya umutwe wa FDLR”, n’u Rwanda“guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda” nkuko twabigarutseho haruguru.
Aganira na Televiziyo y’igihugu ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, igenda ikavuga mu itangazamakuru ibinyuranye n’ibyo yemeje mu nama zigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu
Aho yagize ati : “Ni ibintu bitari bishya, buri nama iyo yabaye, twumva hari ibinyamakuru bisohora ibitari byo, Nakubwiza ukuri ko icyizere ari gicye, ariko kuba ari gicye ntabwo bivuze ko ntakizakorwa.
Akomeza agira ati : “Rwose twakwishima ari uko tubonye Congo na FARDC batunyomoje hakagira igikorwa, ariko ubu icyizere ni gicye kubera ko tubazi, tuzi neza ibyakozwe mu gihe gishize, imikoranire yabo, ariko rero tukaba tunizera ko uko byagenda kose kugira ngo ikibazo hagati y’u Rwanda Congo gikemuke, ari uko izi ngabo zakoze Jenoside izi za FDLR zarandurwa.”
Kuri FDLR, Nduhungirehe yavuze ko ari ngombwa ko leta ya Congo igira ubushake bwo kurandura uyu mutwe “kuko ari wo uteza ibibazo mu karere”.
Ati: “FDLR ntabwo ari umubare w’abantu gusa, ntabwo ari ingabo gusa, ni ingengabitekerezo ya jenoside ikwirakwizwa mu karere no mu yindi mitwe yose bakorana nka Wazalendo”.
Abayobozi ku ruhande rwa DR Congo n’abasesenguzi batandukanye bemeza ko iyo ngingo ireba u Rwanda ari ukuvana ingabo zarwo muri DR Congo bigoye ko izakurikizwa mugihe hakiri indi mitwe yitwara gisirikare ikidegembya muri kariya gace kandi hanarimo ibangamiye umutekano w’u Rwanda bidasubirwaho nka FDLR u Rwanda ruvuga ko igizwe n’abasize baruhekuye mu 1994 bagahungirayo.
Kurundi ruhande Mu kiganiro cyihariye na BBC, Patrick Muyaya uvugira leta ya DR Congo, yavuze ko mu biganiro byabaye ku wa gatandatu ushize, uruhande rwabo rwahagaze ku “gukorera icya rimwe” biriya bikorwa bibiri by’ingenzi.
Ati: “Dutegereje ko umuhuza aduha gahunda y’ibikorwa izatuma ibyemejwe n’impande zombi bijya mu bikorwa, ari byo gusenya FDLR no gucyura ingabo z’u Rwanda.”
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo mu gihe kigera ku mwaka gishize, abasivile batazwi neza umubare barishwe, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwarahungabanye.
Ingaruka z’aya makimbirane ni nyinshi ku buzima bw’abaturage basanzwe, ubu bafite ikizere gusa mu muhate w’amahoro wa Luanda ngo bongere kubona amahoro.