HomePolitics

Inzira ya Luanda : abagore bo muri DRC basabye Tshisekedi na Kagame kongera guhura

Ihuriro ry’abagore baharanira amahoro n’umutekano muri DRC ryahamagariye abakuru b’ibihugu bya Kongo n’u Rwanda, haba ku ruhande rwa Félix Tshisekedi na Paul Kagame,  kugaragaza umuhate mu kugarura amahoro ndetse ibi bigomba no kujyana kandi no gusubira ku meza y’ibiganiro  bya Luanda, ho muri Angola mu gihe cya vuba.

Ubuyobozi bw’iri huriro  bwanavuze ko buhangayikishijwe n’iseswa ry’ibiganiro by’imbonankubobe byagombaga guhuza abakuru b’bihugu byombi haba uwa DRC na mugenzi we w’u Rwanda ndetse n’ Joao wa Angola nk’umuhuza byari biteganijwe kuba ku cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu masaha akuze yo ku munsi wejo ku wa gatatu, tariki ya 18 Ukuboza, aba bagore baharanira amahoro muri RDC bibukije ko inzira ya Luanda bayigereranya nk’ibyiringiro by’amahoro ku bagore, abakobwa n’abana babarirwa mu magana muri DRC bahuye n’ibibazo bishamikiye ku ntambara hagati y’imitwe yitwaje intwaro  n’ingabo za Leta .

Aba bagore bishimiye ubwitange bw ‘umuhuza akaba na Perezida wa Angola, Joao Lourenço, uyobora gahunda y’inzira ya Luanda, yo gufasha ibihugu byombi bituranye gukoresha  inzira ya diplomasi mu gukemura amakimbirane.

Aba bategarugori  kandi Banahamagarira Perezida wa Angola gukomeza imirimo ye myiza no kongera ingufu mu kugarura abakuru b’ibihugu haba Tshisekedi na Kagame ku meza y’ibiganiro.

Ku munsi wo ku cyumweru nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Felix Tshisekedi wa RDC na  Perezida Paul Kagame, bitakibaye.

 Ni ibiganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru, bigaruka ku guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, waturutse ku mutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru ari bwo hari  bube inama y’abakuru b’ibihugu yiga kuri ibyo bibazo by’umutekano.

Iyi nama yari igiye guhuza aba bakuru b’ibi bihugu  mu rwego rwo gushyigikira ndetse no gusoza ibikorwa bya dipolomasi byajyanaga n’isinywa ry’amasezerano hagati y’intumwa z’impande zombi agamije gukumira amakimbirane ndetse n’icyuka cy’intambara cyarimo gitutumba hagati y’u  Rwanda na DRC .

Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha  ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo  ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.    

Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.

DAILY BOX REPORTS


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *