Inzego z’umutekano za Congo zemeje ko zitakwizeza umutekano abazitabira umukino wa TP-Mazembe
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, mu mukino uzahuza ikipe ya TP Mazembe na FC St. Eloi Lupopo hafashwe umwanzuro wo kuzakinwa nta bafana ku bwo kutizera umutekano w’abawuzaho.
Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi akavuyo katewe na makimbirane yafashe indi ntera mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho M23 yigaruriye Kivu zombi ndetse ikaba iri kwicuma yigira imbere.
Nubwo umutekano muce wiganje muri Kivu zombi , no mu bindi bice hari icyoba kinshi cy’uko isaha n’isaha uyu mutwe wahinjira, cyangwa abari mu mitwe atandukanye ifatanyije na Leta ya Congo ikaba yasubiranamo ari nabyo byatumye uyu mukino ugomba kuba ntabafana.
Nk’uko amakuru ari kuva muri iki gihugu abyemeza , inzego z’umutekano zemeje ko batakwizeza umutekano abakwitabira uyu mukino bityo ko byaba byiza ukinwe ntabafana bahari mu rwego rwo kwirinda isanganya zawubaho.
Si ibi gusa kuko no kuri Television uyu mukino utazanyuraho, nk’uko byemejwe n’inzego zibishinzwe muri iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano mu ke ndetse bijyana n’akavuyo.
Ibi bije nyuma y’uko ikipe ya FC Etoile de Kivu byavuzwe ko iherutse guhunga uduce twafashwe na M23, ikerekeza kinshasa mu murwa mukura wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Kuri ubu Shampiyona ya Congo igeze ku munsi wa 13 wa Shampiyona , nubwo hari amakipe akiri ku munsi wa 11 kubera atabonye uburyo bwo gukina imikino y’ayo yose.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?