Inyeshyamba za RED Tabara zahakanye ibyo Perezida Ndayishimiye azishinja byo gufashwa n’u Rwanda
Umutwe w’inyeshyamba zo mu Burundi wa RED-Tabara wamaganye ibirego Perezida Évariste Ndayishimiye avuga ko uhabwa inkunga na leta y’u Rwanda,ahubwo ushimangira ko urugamba rwabo rushyigikiwe gusa n’abaturage b’Abarundi bumva ko rufite ishingiro .
Ibi bije bikurikira amagambo yatangajwe na Perezida w’u Burundi ku munsi wejo ku ya 25 Werurwe ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya BBC News Gahuza, aho Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rwitegura gutera u Burundi runyuze muri DR Congo ndetse runifashishije inyeshyamba za RED-Tabara.
Mu gusubiza ibi birego ushinjwa , RED Tabara mu itangazo yashyize ahagaragara ku rubuga rwa X, yahakanye yivuye inyuma ko nta nkunga yatanzwe n’u Rwanda cyangwa inkomoko iyo ari yo yose na leta ya Kigali yigeze yakira.
Umuvugizi w’ingabo w’uyu mutwe w’inyeshyamba, Patrick Nahimana yagize ati: “Nigute u Rwanda rushobora gushyigikira RED-Tabara mu gihe ruri mu biganiro byo kuzahura umubano warwo n’Uburundi kugira ngo bakemure ibyo batumvikanaho? RED-Tabara irashobora kwizeza Perezida Ndayishimie ko ntayindi nkunga iyo ari yose itari iy’abaturage, twigeze twakira “.
Kuva ku ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwari Perezida Petero Nkurunziza ryapfubye mu 2015, u Burundi n’u Rwanda byakomeje kugira umubano urimo igitotsi kuko abategetsi b’u Burundi bashinje ab’u Rwanda uruhare muri icyo gikorwa, ibyo u Rwanda ruhakana.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, imyaka igiye kuba 10 umubano utifashe neza, nubwo hagiye habaho imihate itandukanye yo kugerageza kongera kubana neza hagati y’ubutegetsi bwombi.
Hagati ya 2015 na 2022 abategetsi b’u Burundi bafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, batanze impamvu z’umutekano wabwo. Icyo gihe umuturage w’u Burundi uciye inzira y’ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditse na leta.
Gusa icyo gihe ingendo z’indege ya RwandAir ariko zijya i Bujumbura ntizahagaritswe, abantu bashoboye gutega indege bakomeje kugenda hagati y’ibi bihugu, ibyo bamwe bavuze ko gufunga imipaka y’ubutaka ari ugupyinagaza ab’intege nke kurusha abafite ubushobozi bwo gutega indege.
Mu 2022 hatangiye ibiganiro hagati y’intumwa z’ibihugu byombi, kandi umubano wasaga n’uri kumera neza, kugeza mu 2023.
Mu ntangiriro za 2024 u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo y’ubutaka n’u Rwanda, nyuma y’uko umuhate wo kunga ibihugu byombi unaniranye.
Umwaka ushize mu isoko rikuru rya Bujumbura no mu Ngagara hatewe za ‘grenades’ zakomerekeje abantu 38, leta y’u Burundi yavuze ko ababikoze bateguriwe kandi bagatorezwa mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yavuze ko “nta mpamvu yo kujya muri ibyo” bikorwa, yongeraho ko “u Burundi bufite ikibazo ku Rwanda ariko nta kibazo dufitanye n’u Burundi”.
Ibintu byarushijeho kuba bibi hagati y’ibihugu byombi ubwo ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bwa EAC zasigaraga mu ntambara muri Kivu ya Ruguru zifasha iza FARDC mu gihe iz’ibindi bihugu bya EAC zasezerewe na Kinshasa.