Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kuzamura ijanisha ry’imisoro yacibwaga ibicuruzwa byose byinjira muri iki gihugu biturutse muri leta zunze ubumwe z’Amerika kugera ku kigero 125 ku ijana, ndetse ibi birushaho kuzamura ubukana bw’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bibiri bifite ubukungu bukomeye ku isi kugeza ubu .
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Mata 2025 , mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na komisiyo ishinzwe imisoro mu Bushinwa , leta ya Beijing yavuze ko Amerika yashyizeho imisoro ihanitse ndetse idasanzwe ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa inarenga ku mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi, amategeko shingiro y’ubukungu .
Ubushinwa bwatangaje ko rero ko nayo igomba kugererwa muri ako gatebo nayo ikaba yashyiriweho imisoro ingana na 125 ku ijana bya buri gicuruzwa kinjiye muri iki gihugu kivuye muri USA.
Iri tangazo rishya kandi rizatangira gukurikizwa ku wa gatandatu, nk’uko byatangajwe n’iyi komisiyo .
Ubushinwa na Amerika byagize uruhare mu ntambara yo kugena ibiciro mu minsi ishize, aho byumwihariko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyizeho imisoro myinshi kuri leta ya Beijing mu ntangiriro z’iki cyumweru, nubwo yahise ashyiraho igihe gito cyo kwisuganya ku bindi bihugu nyuma yuko amasoko yo muri Amerika yakiriye nabi iki cyemezo.
Hagati aho, Minisiteri y’ubucuruzi y’Ubushinwa yatangaje ko igiye guhita itanga ikirego gishya mu muryango w’ubucuruzi ku isi (WTO) gikamije kurwanya imisoro ihanitse y’Amerika, yongeraho ko Amerika ari yo nyirabayazana w’irindimuka ry’ubukungu ku isi riri kuba magingo aya .
Hari imvugo ngo ‘iyo Amerika yitsamuye, isi yose irwara ibicurane’. Ese bigenda bite iyo Ubushinwa bwo bumerewe nabi?
Iyo utekereje ko Ubushinwa bugize hejuru ya kimwe cya gatatu cy’iterambere ry’ubukungu riboneka ku isi, wumva ko guhungabana kwabwo kose kugera na kure y’imbibi zabwo.
Ikigo cy’ibaruramyenda cyo muri Amerika kitwa Fitch kivuga ko mu kwezi gushize gucumbagira k’Ubushinwa kwariho “gutera igitutu ku iterambere rusange ku isi”, kukanagabanya ibyitezwe mu iterambere ry’isi mu 2026.
Iyi nkuru uyakiriye ute ?
.