Watch Loading...
FootballHomeSports

Intambara y’amagambo hagati ya Ligue 1 na Cristiano Ronaldo yamaze kuzamo na Messi

Shampiyona y’ubufaransa [ Ligue 1 ] yasubije rurangiranwa Cristiano Ronaldo wavuze ko shampiyona y’Arabia Sawudite akinamo ikomeye kurusha iyo mu Bufaransa ubwo yari amaze guhabwa igihembo cy’umukinyi mwiza w’umwaka mu burasirazuba bwo hagati .

Ubwo Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro GOIH ComM yari amaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wo mu burasizuba bwo hagati mu bihembo bya Global Soccer cyatanzwe ku wa gatanu tariki ya 27 /Ugushyingo /2024 cyigatangirwa i Dubai mu murwa wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu yatangaje amagambo akomeye kuri Ligue 1 ndetse ntiyanakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b’iyi shampiyona hirya no hino ku isi .

Aho yagize ati : “Shampiyona ya Arabiya Saudite iri hejuru cyane kurusha Ligue 1”

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo byumwihariko X yahoze yitwa Tweeter mbere yo guhahwa n’umunyemari akaba n’umujejetafaranga Elon Musk, Ligue 1 yahise ishyiraho ifoto yerekana Lionel Messi amaze kwegukana igikombe cy’isi muri Qatar ndetse inerekana ko yegukanye igikombe cy’isi akinira ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe ikina muri iyi shampiyona ndetse iyiherekeza interuro ivuga ngo Leo Messi ari gukinira kuri dogere 38 z’ubushuhe nk’ubwo mu burasirazuba bwo hagati .

Iyi shampiyona yongeye gukorogoshora Cristiano ko atari yatwara igikombe cy’isi igira iti : ” Biragoye cyane gutwara igikombe cy’isi ukina muri Arabiya Sawudite. Kulp uyu mwaka Al-Hilal ni nziza,ariko  Al-Ittihad niyo iri ku ruhembe rwa shampiyona cyangwa AL Nassar rero nta n’imwe ihozaho .”

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester United mu 2022, Ronaldo yatunguye isi y’umupira w’amaguru ubwo yasinyaga muri Al-Nassr, ahita aba umukinnyi wa mbere uzwi cyane winjiye muri Arabiya Sawudite.

Nyuma yo kujyayo kwa Ronaldo , andi makipe yo muri iyi shampiyona nka Al hilal nayo yatangiye kwibikaho amwe mu mazina yari akomeye aturutse ku mugabane w’iburayi yasaga nk’ayagendaga abyina avamo nka Karim Benzema, Neymar, na Sadio Mane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *