
Abayobozi b’Uburusiya bavuga ko umugore yiciwe hafi y’umurwa mukuru Moscou nyuma yuko ibisigisigi bya drone yo muri Ukraine yari irashwe bikubise inzu yari atuyemo maze biteza inkongi y’umuriro.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere zarashe indege zitagira abaderevu 144 muri Ukraine mu turere icyenda ndetse 20 zonyine zari mu kirere mu kirere cya Moscou.
Guverineri w’akarere ka Moscou, Andrei Vorobyov, yatangaje ko ibisizwa byavuye muri izi drone zarashwe zangije byibura amazu abiri y’amagorofa maremare mu karere ka Ramenskoye mu rukerera rwo ku wa kabiri, binatwika amazu menshi.Vorobyov yavuze ko umugore w’imyaka 46 yapfuye abandi batatu bakomereka i Ramenskoye nyuma y’igitero cyateje inkongi y’umuriro mu igorofa rya 11 n’iya 12 z’inyubako.
Yavuze ko abantu 43 bimuwe mu bigo by’amacumbi babagamo by’agateganyo.Umuyobozi w’Umujyi, Sergei Sobyanin yavuze ko amakipe yihutirwa yoherejwe ahantu henshi mu karere ndetse no mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Zhukovo ndetse no mu karere ka Domodedovo – ahahoze ari ku bibuga by’indege binini bya Moscou.
Abayobozi bahagaritse by’agateganyo ibibuga by’indege bitatu birimo Vnukovo, Domodedovo na Zhukovsky. Ikigo gishinzwe indege za gisivili cya Rosaviatsia cyanavuze ko indege 48 zerekejwe ku bindi bibuga by’indege.
Akarere ka Ramenskoye, kari nko mu bilometero 31 mu majyepfo y’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Kremle, gatuwe n’abaturage bagera ku 250,000, nk’uko amakuru avayo abitangaza.