Intambara ya Ukraine n’Uburusiya : Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi wa Toretsk wo mu burasirazuba bwa Ukraine

Ingabo z’Uburusiya zageze mu nkengero z’umujyi wa Toretsk umaze igihe kinini uhanganiwe n’iki gihugu ukaba uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine.Ni nyuma yuko Igisirikare cya Ukraine cyemeje bwa mbere ko imirwano iri kubera muri uyu mujyi ejo ku wa mbere.

Torestsk ni ahantu h’ingenzi ku ngabo z’Uburusiya zigeze mu byumweru bishize mu gihe zikomeza gushyira mu bikorwa icyifuzo cya leta ya Moscou cyo kwigarurira akarere ka Donetsk.

Anastasiia Bobovnikova, umuvugizi w’itsinda rya Tactical Group rizwi ku kzina ka “Luhansk” yabwiye umunyamakuru wa Ukraine news ati: “Ibintu ntibihungabana, imirwano ibera mu buryo bwuzuye ku muryango wose (ku mujyi).” Ati: “Abarusiya binjiye mu nkengero z’umujyi.”

Gusa Abayobozi b’Uburusiya ntibaragira icyo batangaza kuri aya makuru,Uyu mujyi urimo uduce ducukurwamo amabuye y’agaciro twegereye uturere twa Donetsk wafashwe.

Ingabo za Moscou zateye imbere zerekeza muri uyu mujyi kuva muri Kanama, zigenda zigarurira imidugudu ikikije aka gace ,Toretsk mbere yari ituwe n’abaturage barenga 30.000 kandi raporo zerekana ko abantu ibihumbi bagumye muri ako gace.

Abasesenguzi b’igisirikare cya Ukraine baraburira ko niba Toretsk yicaye ahantu hirengeye, Moscou ishobora guhagarika inzira zitangwa na Ukraine zerekeza ku murongo wa mbere.

Mu cyumweru gishize, ingabo z’Uburusiya zigaruriye umujyi wa Vuhledar w’imisozi miremire ,Uburusiya bwatangaje ko bwigaruriye uturere tune two mu burasirazuba bwa Ukraine – Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhia – mu 2022, nubwo nta n’umwe muri bo wagenzuraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *