Intambara ya Ukraine n’Uburusiya : Abakorerabushake b’Uburusiya bari ku urugamba bari gupfa umusubirizo
Kuri ubu imibare iratangaza Abantu barenga 70,000 barwanaga mu gisirikare cy’Uburusiya ari bo bamaze gupfira muri Ukraine kuva iki gihugu cyatangira gushoza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare mu mwaka wa 2022.
Buri munsi, amazina y’abiciwe muri Ukraine, ubutumwa bwo gutangaza impfu zabo ndetse n’amafoto yo mu mihango yo kubashyingura, bitangazwa mu Burusiya mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Imva nshya mu marimbi na zo zafashije gutanga amazina y’abasirikare biciwe muri Ukraine – akenshi izi mva ziba ziriho amabendera n’indabo byoherejwe na minisiteri y’ingabo.
Twamenye amazina 70,112 y’abasirikare b’Uburusiya biciwe muri Ukraine, ariko umubare nyawo byemezwa ko ari munini cyane kuruta uwo. Imiryango imwe ntitangaza ku mugaragaro amakuru y’abayo bapfuye – ndetse isesengura ryacu ntiririmo amazina tutashoboye kugenzura, cyangwa impfu z’abo mu mitwe y’abarwanyi bashyigikiye Uburusiya bo muri Donetsk na Luhansk higaruriwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.
Muri bo, abakorerabushake ni 13,781 – ni ukuvuga abangana hafi na 20% – ndetse ubu impfu mu bakorerabushake ziruta izo mu bindi byiciro.
Abahoze ari imfungwa, binjiye mu gisirikare basezeranywa ko bazababarirwa ibyaha byabo, mbere ni bo bari benshi cyane mu bapfuye ariko ubu bagera kuri 19% by’impfu zose zemejwe. Abasirikare babikanguriwe – ni ukuvuga abari abaturage basanzwe bakanguriwe kurwana – bapfuye, bangana na 13%.
Kuva mu Kwakira (10) mu mwaka ushize, imibare y’abakorerabushake bapfa buri cyumweru ntiyigeze ijya munsi y’abantu 100 – ndetse, mu byumweru bimwe na bimwe, twagenzuye impfu zirenga 310 z’abakorerabushake bapfuye buri cyumweru.
Ku bijyanye na Ukraine, ni gacye cyane ivuga ku ngano y’abo yapfushije ku rugamba. Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abasirikare 31,000 b’icyo gihugu bamaze kwicwa, ariko amagereranya ashingiye ku makuru y’ubutasi bw’Amerika yumvikanisha ko abasirikare bayo bamaze gupfa barenze uwo mubare kure cyane.
Inkuru ya Rinat Khusniyarov ni urugero rusange ku bakorerabushake benshi b’abasirikare bapfuye. Yakomokaga mu mujyi wa Ufa, umurwa mukuru wa repubulika ya Bashkortostan, imwe mu zigize Uburusiya, ndetse yakoraga imirimo ibiri kugira ngo abeho.
Yakoraga mu bubiko bw’ibinyabiziga bizwi nka ‘tram’ no mu ruganda rw’imbaho z’ibiti.Benshi mu bakorerabushake bapfira ku rugamba bafite hagati y’imyaka 42 na 50. Abo muri icyo cyiciro cy’imyaka ni abagabo 4,100 ku rutonde rwacu rw’abakorerabushake barenga 13,000.
Umukorerabushake ushaje cyane wishwe yari afite imyaka 71 – abakorerabushake bose hamwe 250 bafite hejuru y’imyaka 60 bapfiriye mu ntambara.
Yari afite imyaka 62 ubwo yashyiraga umukono kuri kontaro y’ingabo z’Uburusiya mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize.
Yarokotse mu gihe kitageze ku mezi atatu y’imirwano, aza kwicwa ku itariki ya 27 Gashyantare uyu mwaka.
Itangazo ry’urupfu rwe, ryasohotse ku rubuga rwa internet rwo mu Burusiya rutangaza abapfuye, ryavuze gusa ko yari “umugabo ukora cyane, w’inyangamugayo”.
Ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Ikirusiya, n’urubuga rw’amakuru rwigenga, Mediazona, bakusanyije ayo mazina, n’amazina yavuye ahandi yatangajwe ku mugaragaro, harimo no muri raporo za leta.