HomePolitics

Intambara ya Israel na Palestine :Hezbollah yigambye Ibitero bya Misile kuri Isirayeli

Abarwanyi ba Hezbollah bavuze ko barashe urufaya rw’ibisasu bya misile ku nkambi y’ingabo za Isirayeli kuri uyu wa gatandatu mu gihe abasirikare bayo bari bahanganye n’uyu mutwe muri Libani no mu ntara ya Gaza, ku munsi wa Yom Kippur ufatwa nk’umutagatifu mu yindi muri karendari y’Abayahudi.

Yatangaje ko ibitero yagabye kuri uyu wa gatandatu byari ku kigo cya gisirikare mu mujyi wa Haifa wo mu majyepfo ya Isirayeli. Abarwanyi ba Hezbollah bavugaga ko bashaka kurasa ku ruganda rw’ibisasu Isirayeli ikoresha mu ntambara.

Hezobollah yapfushije umuyobozi mukuru wayo, abandi benshi bamwungirije bagwa mu bitero by’ingabo za Isirayeli kuva yatangira kurwana n’uyu mutwe muri Libani.

Imijyi yo muri Isirayeli yari ituje, amasoko afunze, nta ndege cyangwa ubundi buryo bwifashishwa mu gutwara abantu bukora. Abanyesirayeli biyirije ubusa basenga ku munsi bafata nk’uwimpongano.

Intambara hagati ya Hezbollah na Israel ije mu gihe muri Liban hari ukutumvikana gukomeye ku mwanya iri shyaka ry’aba-Shia rifite muri Liban/Lebanon. Uko kutumvikana kuva tariki 08 Ukwakira(10) gushize ubwo uyu mutwe watangiraga kurasa kuri Israel mu kwifatanya na Gaza.

Gusa uko kutumvikana ntabwo kugaragaza neza ko muri Liban hari ibice bibiri kimwe gishyigikiye Hezbollah n’ikindi kitayishigikiye.

Mu myaka myinshi ishize, ibitekerezo bitandukanye kuri Hezbollah byagiye byiganza mu biganiro bya politike muri iki gihugu.

Kuba ku ruhande rwa Hezbollah cyangwa ruyirwanya ni ikiganiro cy’ingenzi muri rubanda mu ruhame no mu biganiro bwite, mu kiganiro gifite igipimo cyo hejuru cy’ubwisanzure no kuvuga icyo ushaka, ugereranyije n’ibindi muri aka karere.

Hezbollah ni ihuriro rifite imbaraga mu basilamu b’aba-Shia rigenzura umutwe wa gisirikare ukomeye kurusha iyindi muri Liban/Lebanon.
Yashinzwe mu ntangiriro z’imyaka ya 1980 n’igihugu gikomeye cy’aba-Shia – Iran, ngo ihangane na Israel. Icyo gihe, ingabo za Israel zari zimaze kwigarurira amajyepfo ya Liban mu ntambara yari muri icyo gihugu.

DAILY BOX POLITICS

Ariko kubera ko bari ku rugamba bahanganye n’ibitero bya Hamasi na Hezbollah, bagumye ku isibaniro ry’intambara ku mipaka y’amajyepfo n’amajyaruguru y’igihugu.

Ni mu gihe bakomeje kunengwa ko bakomerekeje ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Libani.

Hezbollah ni ihuriro rifite imbaraga mu basilamu b’aba-Shia rigenzura umutwe wa gisirikare ukomeye kurusha iyindi muri Liban/Lebanon.

Yashinzwe mu ntangiriro z’imyaka ya 1980 n’igihugu gikomeye cy’aba-Shia – Iran, ngo ihangane na Israel. Icyo gihe, ingabo za Israel zari zimaze kwigarurira amajyepfo ya Liban mu ntambara yari muri icyo gihugu.

Hezbollah yitabiriye amatora kuva mu 1992 kandi kuva ubwo ni umutwe wa politike ukomeye mu gihugu.

Ishami ryayo rya gisirikare ryagabye ibitero bikomeye kuri Israel n’ingabo za Amerika muri Liban. Ubwo Israel yakuraga ingabo zayo muri Liban mu 2000, Hezbollah yigambye ko ari yo yazirukanye.

Kuva icyo gihe, Hezbollah ifite abarwanyi babarirwa mu bihumbi ndetse n’ububiko bunini bw’intwaro za misile mu majyepfo ya Liban. Hezbollah ikomeza kurwana Israel mu bice byegereye umupaka n’imisozi ya Golan impande zombi ziyitirira.

Ibihugu byo mu burengerazuba, Israel, ibihugu by’Abarabu byo mu kigo cya Gulf hamwe n’ihuriro rya Arab Ligue byita Hezbollah umutwe w’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *