
Kuri iki cyumweru , Igitero cya Isiraheli yagabye ku nzu ziri mu nkambi y’impunzi ya Jabalia icumbikiye abanyapalestine bari bimuwe n’intambara cyahitanye nibura abantu 32, barimo abana 13 ndetse ibi bibaye mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu iburira isi ko ibintu bikomeye cyane mu majyaruguru ya Gaza .
Minisiteri y’ubuzima muri Gaza yavuze ko abantu barenga 50 bishwe hanyuma abagera kuri 164 bakomereka mu bitero bitatu byabereye i Gaza kuri iki cyumweru.
Mu gitero cyihariye cyabereye mu mujyi wa Gaza minsi ishize, cyagabwe ku nzu yo mu gace ka Sabra cyahitanye Wael al-Khour wari umuyobozi muri minisiteri ishinzwe imibereho myiza, ndetse n’abandi bantu barindwi bo mu muryango we barimo umugore we n’abana, abaganga be n’abavandimwe be.
Isiraheli yishe Abanyapalestina barenga 43,000 kuva yatangira intambara ikaze kuri Gaza nyuma y’igitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023 cya Hamas cyahitanye abantu barenga 1100 abandi bagera kuri 250 bafatwa mpiri.
Ibiro by’umuryango w’abibumbye byita ku burenganzira bwa muntu (OHCHR) byavuze ko ku wa gatanu w’iki cyumweru turi gusoza abagore n’abana bagize hafi 70 ku ijana by’ibihumbi by’impfu z’Abanyapalestine washoboye kugenzura.
Mu minsi 36 ishize, ingabo za Isiraheli zagose mu turere two mu majyaruguru ya Gaza, harimo Jabaliya na Beit Lahiya, ibi byanahagaritse kwinjiza ibikoresho by’ubutabazi mu gace.
Mahmoud Alsaqqa, umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa n’n’imibereho myiza wa OXFAM muri Gaza, yavuze ko ‘ ibintu bikomeye cyane ndetse ko bigenda byingera ubukana kurushaho’.
Kugeza ku ya 4 Ugushyingo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rigereranije ryemeje ko mu gihe cy’ibyumweru bine abantu bagera ku 100,000 bavanywe mu byabo . OCHA yavuze ko abantu bagera ku 95,000 bagumye mu majyaruguru ya Gaza nabo badatekanye na gato.
Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko gishaka gukumira ko abarwanyi ba Hamas kongera guhuza imbaraga bo bita ko zigamije kubagabaho ibitero kirimbuzi.