Intambara ya Israel na Palestine : abantu bagera kuri 492 biciwe mu bitero bya Israel byo mu kirere muri Liban
Abantu nibura 492 biciwe mu bitero byo mu kirere bikaze kandi byageze henshi bya Israel bigambiriye Hezbollah muri Libani, nkuko minisiteri y’ubuzima ya Libani ibivuga, mu munsi wa mbere wiciwemo abantu benshi cyane mu ntambara yaho mu myaka hafi 20 ishize.
Hezbollah yohereje rokete zirenga 200 mu majyaruguru ya Israel, nkuko igisirikare kibivuga. Abatanga ubuvuzi bwihutirwa bavuze ko abantu babiri bakomerekejwe n’ibisigazwa by’ibisasu.
Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko abana 35 n’abagore 58 bari mu bapfuye, mu gihe abandi bantu 1,645 bakomeretse.Iyo minisiteri ntiyavuze umubare w’abasivile cyangwa abarwanyi bari mu bakomeretse n’abapfuye.
Minisitiri w’ubuzima Firass Abiad yavuze ko imiryango ibarirwa mu bihumbi na yo yataye ingo zayo kubera ibyo bitero byo mu kirere.Ibihugu bikomeye byo ku isi bimaze igihe bishishikariza impande zombi kwifata, mu gihe zisa nk’izirimo kwegereza cyane intambara isesuye.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) António Guterres yavuze ko ahangayikishijwe no kuba ibintu birimo gufata indi ntera, anavuga ko adashaka ko Libani “ihinduka indi Gaza”.
Josep Borrell, umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), yavuze ko “gufata indi ntera biteye ibyago cyane kandi birahangayikishije”.Yabivuze mbere yuko haba inama y’abategetsi bo ku isi ku biro bikuru bya ONU i New York, yongeraho ngo “turi hafi kugera mu ntambara isesuye”.
Imiryango ibarirwa mu bihumbi yahunze ita ingo zayo, mu gihe igisirikare cya Israel cyavuze ko cyakubise ku hantu 1,600 hari Hezbollah, mu gikorwa cyo gusenya ibikorwa-remezo uyu mutwe wari warubatse kuva mu ntambara yo mu mwaka wa 2006.
Perezida Joe Biden yavuze ko Amerika irimo “gukora mu guhosha [uko ibintu bimeze] mu buryo butuma abantu basubira mu rugo mu mutekano”.
Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (bizwi nka Pentagon) byavuze ko birimo kohereza “umubare muto” w’ingabo z’inyongera mu karere k’uburasirazuba bwo hagati “mu rwego rwo kwitondera ibintu cyane”.
Hashize hafi umwaka umwe haba imirwano yambukiranya umupaka hagati ya Israel na Hezbollah, yatewe n’intambara muri Gaza.
Iyo mirwano imaze kwica abantu babarirwa mu magana, biganjemo abarwanyi ba Hezbollah, ndetse ituma abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bo ku mpande zombi z’umupaka bata ingo zabo.
Hezbollah yavuze ko irimo gukora mu gushyigikira umutwe wa Hamas ndetse ko izatahagarika ibikorwa byayo kugeza habaye agahenge muri Gaza. Iyo mitwe yombi ifashwa na Irani ndetse ifatwa nk’imitwe y’iterabwoba n’ibihugu nka Israel, Ubwongereza n’ibindi.
Pentagon yavuze ko irimo kohereza “umubare muto” w’ingabo z’inyongera mu burasirazuba bwo hagati mu gihe amakuba arimo kwiyongera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Pentagon Jenerali Majoro Pat Ryder yagize ati:
“Bitewe n’ubushyamirane burimo kwiyongera mu burasirazuba bwo hagati ndetse no mu rwego rwo kwitondera ibintu cyane, turimo kohereza umubare muto w’abasirikare b’Amerika b’inyongera bo kongera ingabo zacu zisanzwe ziri mu karere.”
Ntiyasubije ibibazo bishamikiyeho byo gusaba ibisobanuro birenzeho.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) António Guterres yavuze ko ahangayikishijwe no kuba ibintu birimo gufata indi ntera, anavuga ko adashaka ko Libani “ihinduka indi Gaza”.
Josep Borrell, umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), yavuze ko “gufata indi ntera biteye ibyago cyane kandi birahangayikishije”.
Yabivuze mbere yuko haba inama y’abategetsi bo ku isi ku biro bikuru bya ONU i New York, yongeraho ngo “turi hafi kugera mu ntambara isesuye”.Kuva mu majyepfo kugera ku murwa mukuru Beirut, abantu bahangayitse bagerageje guhunga muri ibyo bisasu, na nyuma yo kwakira ubutumwa bw’amajwi n’ubutumwa bugufi bwo kuri telefone bw’igisirikare cya Israel bubaburira kwitaza (kwitarura) ako kanya inyubako Hezbollah ibikamo intwaro.
Ariko mu kimenyetso cyuko Hezbollah ishobora kuba itazacogora, yavuze ko yasubije “ibitero by’umwanzi Israel” irasa urukurikirane rwa rokete ku bigo byinshi by’igisirikare cya Israel mu majyaruguru ya Israel, no ku kigo gikorerwamo intwaro cyo mu gace ka Zvulun kari ku nkombe, mu majyaruguru y’umujyi wa Haifa.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko ibisasu 210 byambutse biva muri Libani ku mugoroba.
Inzu imwe yangijwe bikomeye na rokete mu mudugudu wa Givat Avni, wo mu gace ka Lower Galilee.