Intambara ya Israel na Iran : Iran yatangaje ko ibitero byayigabweho bidafite ubukana nk’ubwo Israel yatangaje !

Irani ivuga ko ibitero by’indege bya Isiraheli byibasiye ibirindiro bya gisirikare byayo bitagize ibintu byinshi byangiza bitandukanye n’ibyo Isiraheli yavuze ko yarimbuye ibirindiro byose bya Iran muri iki igitero cyayo ikanayiburira kwirinda kwihorera.

Ingabo za Isiraheli zagabye ibitero bya gisirikare muri Irani mu masaha y’i saa mbiri za mugitondo zo kuri uyu wa gatandatu (22:30 GMT ku wa gatanu) kugira ngo zisubize ibyo zavuze ko aya ari amezi yo gusubiza ibitero byagabwe na Irani n’abayihagarariye muri ako karere kuri iki gihugu cyitiriwe ubwoko bw’imana.

Ibi byanahise binahamya nyuma y’amasaha make y’ibitero,n’ingabo za Isiraheli zavuze ko zarangije kugaba ibi bitero kandi ko zageze ku ntego zayo.

kurundi ruhande mu minota mike ishize ,Icyicaro gikuru cyo kurinda ikirere cya Irani, mu itangazo ryacyo, cyemeje ko ibirindiro byo mu ntara za Ilam, Khuzestan na Tehran byibasiwe n’ibi ibitero ariko byabashije kwihagararaho ndetse ko nta byinshi byangiritse

Ibiro ntaramakuru bya Iran Tasnim mu nkuru yabo imaze gusohorwa nonaha byatangaje ko Irani yerekanye kandi ko yiteguye gusubiza igitero icyo ari cyo cyose cyo muri Isiraheli, ndetse ko nta gushidikanya ko Isiraheli izahura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ibi bikorwa byose irimo gukora.

Nyuma yo gusesengura Raporo yaturutse muri Tehran [Umurwa mukuru wa Iran], umuhanga mu bijyanye isesenguramakuru ajyanye na politiki n’ububanyi n’amahanga bw’ibihugu ndetse n’umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati akaba n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye kuri Al Jazeera witwa Resul Serdar yemeje ko nubwo Isiraheli yibasiye ahantu henshi muri Irani, harimo amajyaruguru, iburasirazuba n’amajyepfo y’iki gihugu, intego nyamukuru yari umurwa mukuru wa Irani ariwo [ Tehran ] ndetse anahamya ko batabashije kubigeraho .

aho yagize ati: “Ibyo bitero byibasiye cyane cyane uburyo bw’ubwirinzi bw’ikirere cya Irani, ibirindiro bya misile n’ibikoresho bya drone.

“Kugeza ubu, abayobozi ba Irani ntibaratangaza ko hari abapfuye gusa ariko kandi bakomeje guhamya ko uburyo bwabo bw’ubwirinzi bwo mu kirere butandukanye, bwakoze neza, byerekana ko ibintu byagenze neza.”

Hagati aho, Umuryango w’indege za gisivili wa Irani (CAO) wavuze ko indege zasubiye mu buryo busanzwe mu gihugu hose yaba ikibuga mpuzamahanga cya Imamu Khomeini muri Tehran cyangwa ibindi bibuga by’indege.

Si ubwa mbere humvikanye inkuru y’Abayahudi n’Abanya-Palestine kuko bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ikibazo kimaze imyaka 75 aho ubwongereza bw’igaruriye agace ka Palestine kari kagizwe n’Abarabu ndetse n’Abayahudi, ni nyuma yo gutsindwa k’ubutegetsi bw’ingoma ya Ottoman bw’icyo gihe bwari buherereye mu burasirazuba bwo hagati butsindiwe mu ntambara ya mbere y’isi yose yabaye ahagana mu 1914 igasozwa mu 1918 maze umwuka mubi utangira gututumba ubwo Abayahudi bafataga akarere ka 
 Gaza bakakita akabo barazwe n’abasokuruza nyamara k’urundi ruhande abarabu bo muri Palestine nabo bakabinyomoza bemeza ko ari ubutaka bwabo bituma barwanya uwo mugambi.

Bitewe n’uburemere bw’intambara yashyamiranyaga impande zombi, byatumye umuryango wabibumbye mu 1947 utora itegeko ricamo ibice bibiri umugi wa Palestine hakaba ibihugu bibiri, kimwe kikegamira ku bayahudi ikindi kikegamira ku barabu gusa ntiryashyizwe mu bikorwa kuko abayahudi bararyemeye ariko abarabu bararirwanya.

Mu 1948 Abongereza babonye ko bananiwe gucyemura ikibazo barahunze maze Abayahudi batangaza ko bashinze igihugu cya Israel maze abanya Palestine babyamaganira kure hakurikiraho intambara ibihugu byanzi bigaba igitero simusiga kuri Israel maze ibihumbi n’ibihumbi by’abanya Palestine barahunga bava mu byabo ibyahawe inyito yiswe Al Nakba bisobanuye ikiza.

Intambara yaje guhagarara habayeho amasezerano yemeza ko Israel igenzura igice kinini cy’igihugu cya Yorodaniya, Misiri nayo yigarurira akarere ka Gaza, Yeruzalemu bayicamo kabiri , igice kimwe cy’Iburengerazuba kigarurirwa n’ingabo za Israel ibi byakozwe nta masezerano abayeho akaba ariyo mpamvu nta mahoro yigeze agaragara mu bihugu byombi.

Iyi ntambara yongeye kubyutswa n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas ubwo mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2023 mu masaha y’igitondo, aho mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y’ubutaka.

Leta ya Israel yahise ishoza urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari nako abarwanyi b’uwo mutwe witwa uw’iterabwoba bamena uruzitiro binjira muri Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *