Intambara ya Israel na Hezbollah : abakora mu rwego rw’ubuzima muri Lebanon bageramiwe n’ibitero bya Israel
Mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru ibitero by’indege za gisirikare za Isiraheli byibasiye byinshi mu bigo nderabuzima n’abakozi babyo muri Libani ndetse binatuma kuri ubu nibura abakozi basaga 208 b’urwego rw’ubuzima muri iki gihugu bamaze kwicwa ndetse abandi 311 bakomereka bikabije nkuko Minisiteri y’ubuzima rusange ya Libani ibitangaza .
Minisiteri y’ubuzima rusange ya Libani ivuga ko imibare yaturutse mu ibarura yakoze guhera ku ya 15 Ugushyingo, Isiraheli imaze guhitana nibura abakozi 208 b’urwego rw’ubuzima ndetse inakomeretsa abandi 311.
Minisiteri yavuze ko yanabaruye nibura ibitero 286 bya Isiraheli byibasiye serivisi z’ubuzima, harimo ibitero 66 byibasiye ibitaro na 220 byibasiye ibikorwaremezo byifashishwa mu gutanga ubuvuzi bwihutirwa.
Kubera iyo mpamvu, ibitaro bigera kuri 40 byangiritse ndetse umunani muri byo byangiritse ku rwego rwuko byagaragaye ko bitakongera gukora na gato, naho imodoka zizwi nk’imbangukiragutabara zigera kuri 249 nazo zamaze kwangirika bikomeye ndetse ibi byemezwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi ko ari ibyaha by’intambara biri gukorwa na Isreal mu gihe isi iri kureberera.
Isiraheli yahitanye byibuze abantu 3,452 ikomeretsa abarenga 14,664 muri Libani kuva imirwano yatangira mu Kwakira hagati yayo n’umutwe wa Hezbollah wibera mu mashyamba ya Lebanon.
Mu bitero 66 bya Isiraheli byibasiye ibitaro muri Libani, ibyinshi byabereye mu turere two mu majyepfo no mu burengerazuba bw’igihugu ndetse n’umurwa mukuru wa Beirut ndetse nubundi ibitaro bimwe na bimwe byagiye byibasirwa inshuro irenze imwe.
Ku ya 24 Ukwakira, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko nibura ibitaro umunani byabaye ngombwa ko bifunga, kandi ko kimwe cya kabiri cyabyo biherereye mu karere ka Baabda mu burengerazuba bwa Libani naho Ibindi bitaro birindwi byo bisigara bikora igice gusa.