Watch Loading...
HomePolitics

Intambara ya Israel na Hamas : Hamas irasaba abisilamu bose kwamagana Israel nyuma yo gutwika Korowan ku mugaragaro

Hamas yahamagariye ibihugu n’imiryango y’abarabu n’abayisilamu kwamagana no kwerekana uburakari ku ngabo za Isiraheli kubera gutwika kopi za Koran ku musigiti wa Gaza.

Itsinda rya Palesitine ryagize riti: “Gutwika kopi za Korowani no gutesha agaciro no gusenya imisigiti byemeza imiterere y’intagondwa z’uyu mutwe ndetse n’abasirikare b’abagizi ba nabi buzuye urwango ndetse n’imyitwarire yabo ya fashiste ku kintu icyo ari cyo cyose kijyanye n’irangamuntu n’ubutagatifu bw’igihugu cyacu”.

Mu mashusho yagiye ahagaragara, yakuwe kuri kamera z’abasirikare ba Isiraheli, abereka ko bakuye impapuro mu gitabo cyera cy’abayisilamu bakanazitwikira ku musigiti wa Bani Saleh mu majyaruguru ya Gaza.

Ibi bikorwa kandi byongye gushyirwa ahagaragara mu mashusho y’indege itagira abaderevu ya Isiraheli yerekana uburyo igisasu cyatewe k’umusigiti ukomeye w’amateka muri Khan Younis.

Nk’uko ibiro bishinzwe itangazamakuru bya leta ya Gaza bibitangaza ngo Isiraheli yasenye burundu imisigiti 610 n’amatorero atatu mu mezi 10 ashize i Gaza.Ku wa gatandatu, Hamas yahamagariye abaturage b’isi yose bemera idini rya Islam guhaguruka kugira ngo barengere ahantu hatagatifu h’abayisilamu n’abakirisitu muri Palesitine no guhagarika ntambara mu karere ka Gaza.

Igitero cya Isiraheli cyahitanye Abanyapalestine barenga 40,200 kandi gisiga igice kinini cy’ubutaka bwa Palesitine bugoswe.Akanama k’umubano w’Abanyamerika n’ubuyisilamu, n’umuryango uharanira inyungu z’Abanyamerika, kavuze ko gusuzugura kopi za Koran no kwibasira imisigiti i Gaza byerekana ko intambara ya Isiraheli ku baturage ba Palesitine muri Gaza nayo ari intambara yo kurwanya Islam ubwayo.

Uyu mutwe kandi wahamagariye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden kwamagana ihohoterwa riri gukorwa na Isiraheli.Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa CAIR, Nihad Awad, mu ijambo rye yagize ati: “Ubuyobozi bwa Biden bugomba kwamagana uku gusuzugura amadini no guhagarika kohereza intwaro kuri guverinoma ya Isiraheli kugira ngo ihagarike ibikorwa byayo byo kwica no kwicisha inzara abatuye muri Gaza.”

Abanyapalestine b’abayisilamu muri Gaza bakomeje gukora amasengesho rusange hafi y’amatongo y’imisigiti yasenyutse. Ariko abasenga bagabweho igitero cya bombe ya Isiraheli mugihe cyo guterana kwamasengesho inshuro nyinshi.

Mu kwezi gushize, igitero cya Isiraheli ku basenga bateraniye gusengera hafi y’umusigiti wasenyutse mu nkambi y’impunzi ya Shati iri mu majyaruguru ya Gaza cyahitanye byibuze abantu 20.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ingabo za Isiraheli nazo zateye ibisasu ku ishuri ryacumbikiraga abaturage bimuwe mu mujyi wa Gaza ubwo bari mu masengesho yo mu gitondo, rihitana abantu barenga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *