HomePolitics

Intambara ya Israel-Hezbollah : Hatangiye kubahirizwa agahenge kagamije guhagarika imirwano

Kuri uyu wa gatatu ibikorwa cyo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abarwanyi witwa Hezbollah ukomoka muri Libani byatangiye gukurikizwa ndetse bamwe mu bayobozi b’Amerika n’Ubufaransa bavuze ko bishobora gutuma habaho indi nzira y’andi masezerano yerekeza ku mahoro arambye mu karere ka Gaza.

Uyu munsi ubwo imirwano yahagararaga, habonetse urujya n’uruza rw’imodoka rwerekezaga mu majyepfo ya Libani aho abaturage bahungaga ingo zabo nyuma y’amezi menshi y’imirwano ikaze .

Igisirikare cya Isiraheli cyaburiye abantu gushaka uburyo bwo kwimuka bwangu mu midugudu barimo kuko nyuma y’aka gahenge ngo kizongera cyubure ibitero nanone mu gihe Hezbollah na Hamas batakora ibyo basabwe n’igisirikare cya Israel .

Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko guhagarika imirwano ari “intambwe ikomeye yo guhagarika ihohoterwa” mu Burasirazuba bwo hagati. Yanavuze ko Irani n’abahagarariye, barimo Hezbollah muri Libani n’abarwanyi ba Hamas muri Gaza bashoye byinshi birimo n’amafaranga menshi mu gihe kirenga umwaka barwana n’ingabo za Isiraheli.

Kurundi ruhande ariko Biden yanihanangirije iyi mitwe agira ati: “Reka mbivuge neza, niba Hezbollah cyangwa undi muntu wese wishe ayo masezerano kandi akabangamira Isiraheli mu buryo butaziguye, noneho Isiraheli izagumana uburenganzira bwo kwirwanaho bwuje n’amategeko mpuzamahanga, kimwe nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose gihanganye n’umutwe w’iterabwoba urajwe ishinga no kurimbuka kw’icyo gihugu. “

Umuyobozi w’Amerika ucyuye igihe, usigaje igihe kitarenze amezi abiri muri manda ye y’imyaka ine, yavuze ko mu gihe Hezbollah yemeye guhagarika ibitero igaba kuri Isiraheli ko bishobora kuzazana amahora arambye ndetse anongeraho ko Hamas inategetswe gukurikiza Inzira yabo yonyine yo kurekura ingwate [ifatiye i Gaza], harimo n’Abanyamerika.

Intambara ya Israel na Hamas yongeye kubura nyuma y’igitero gitunguranye umutwe wa Hamas wagabye ku butaka bwa Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, abarwanyi ba Hamas bakica abantu nibura 1,200 bakanashimuta abandi 253. Israel na yo yahise itangiza intambara muri Gaza nyuma y’uko abo barwanyi bo mu mutwe wa Hamas bayigabyeho icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *