HomePolitics

Inkuru Yose:Uko umunsi wa Munani wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu n’abakandida depite wagenze.

Ku munsi wa Munani wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Ruhango na Kamonyi.Philipe Mpayimana yakiriwe n’abaturage ba Ruhango n’abandi baturutse hirya no hino bari bategerezanije amatsiko imigabo n’imigambi y’uyu mukandida.

Mpayimana yasezeranije abaturage ba ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umukozi.Umukandida phillipe yibanze kuri politiki y’ubutegetsi bw’igihugu,Aho yasabye ko umudugudu wahabwa imbaraga n’agaciro.

Yavuze ko impamvu kugeza ubu gahunda nyinshi zitagikorwa Ari uko umudugudu udafite agaciro gakwiye,Ati”Reba nk’itorero kuva mu Myaka umunani ishize ritaratanga umusaruro uhamye ku rwego rw’umudugudu ni ukubera ubuyozozi bw’umudugudu budafite agaciro gakwiye”.Mpayimana yavuzeko azakoresha umudugudu ugakorana hafi na hafi n’umurenge mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane ubukerarugendo bwo mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.

Yavuze ko bizagerwaho binyuze mu gushyiraho ama hotel n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo ba mukerarugendo bazabone Aho baba mu bice Byose by’igihugu mu gihe azaba aje gusura cya Cyaro. Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo bugabanya gutakaza agaciro k’ifaranga ry’urwanda.

Philipe ntabwo yakiriwe n’abantu benshi ibintu byahujwe no kuba abaturage ba Ruhango benshi ari abadiventiste. Biteganijwe ko ku munsi w’ejo Mpayimana azakomereza ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu karere ka Nyanza i Rwabicuma.

Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa munani mu karere ka Ngororero.

Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero.Mu gihe abarwanashyaka ba Green party bari bategereje Umukandida wabo,bafashaga abaturage gusobanukirwa n’ibikorwa iri shyaka riteganyiriza abaturage birimo Kugeza amazi muri biriya bice bya Ngororero, Aho amazi Atari yagera.

Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage batari benshi bari baturutse muri aka karere ka Ngororero maze nawe yiva umuzi n’imuzingo asobanura ibijyanye na Manifesito ya Democratic Green party of Rwanda.Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo kumyanya yo munteko nshingamategeko umutwe w’abadepite ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka.

Akigera kuri site ya Ngororero mu masaha ya saa saba, Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ry’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka.

Ingingo ikomeye yaranze uyu munsi ni ugukuraho umusoro w’ubutaka Ati”Ndi mu nteko nasabye kugabanya umusoro w’ubutaka ariko nimuntora nkaba perezida nzawukuraho kuko Ari umutungo kamere twahawe n’Imana.”Dr.Frank yasabye abaturage ba Ngororero n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.

Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante’ hirya no hino.Green party yijeje ko umushahara wa Muganga ugomba kuzamurwa guhera mu kwezi kwa Cyenda ni baba batoye ishyaka.

Si ibyo gusa kandi,kuko mu bijyanye n’ubukungu Frank yavuze ko ubushomeri buzarandurwa,hashyirwaho ikigo kuri buri murenge gihuza abashomeri n’ibigo bitanga akazi mu gihugu! Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.

Frank HABINEZA Kandi yijeje muri manifesito ye ko abarimu ba Kaminuza n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi ko nibamugirira ikizere bakamutora azabavuganira bakongererwa umushahara.Dr.Frank HABINEZA aziyamamariza ejo mu karere ka Huye.

Umuryango FPR Inkotanyi, nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo hirya no hino mugihugu,Dr.Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi,bakomeje kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame,ndetse n’abakandida depite batanzwe n’uyu muryango.

Paul Kagame yijeje abaturage ko u Rwanda rurinzwe ko ntawe ushobora guhungabanya umutekano w’igihugu.Yagize Ati”ndabashimira uko mwitwaye muri 2019 ku mutekano wa Nyamasheke, ndetse narababwiye ko tutazategereza kurwanira iwacu tuzabasangayo. Ubuto bwacu turaburinda hanyuma tukajya Aho hari binini tukabirangirizayo”Ati “Ndetse abo bashaka gutera u Rwanda bashaka babireka nibatabireka n’akazi kabo.”

Kagame yibukije ko u Rwanda ruzakomeza kurinda ubuto bwa rwo,yanavuze ko bavuga ko abaturanyi bo mu Burengerazuba no mu majyepfo y’igihugu ariko barabizi.Ati” Bagiye bavuga ngo bazohereza ibikoresho bihindure ubutegetsi ariko wa mugani w’ikinyarwanda ‘U Rwanda Ntiruterwa’.Kandi nabwiye n’abandi niba bumva ko ntawe dusaba kurinda ubusugire bwacu.”

Kagame yashimiye Arvela Mukanaramba na Ndabamenye ku ijambo ryiza batanze rigaragaza urugendo rwo kwiyubaka.Ati”Ntihabe,abakatolika,abayisiramu,abadive n’abandi cyangwa se abatwa,abatutsi,, abashaka kuba ibyo nababwira iki.” Kagame yibukije ko icyo ashize imbere Ari kubaka ubunyarwanda anasaba ushaka kwitwa undi uwo ariwe wese ko atazabuzwa kubyitwa ko icyambere bipfa kudahungabanya ubunyarwanda.

Paul yifurije abanyarwanda kugira ubuzima n’ibikorwaremezo byiza Kandi Byose bigezweho.Yibukije ko hagomba gushyirwaho inganda zitunganya umusaruro maze ntibyongere kuvanywa hanze barahinzwe mu gihugu,bigatanga akazi ku byanyarwanda.

Dr.Kagame yakomeje asezeranya abaturage bamugaragarije imishinga ko ubuyozozi Biteguye kubafasha bakagera ku ntego zabo mugihe gito.Ati”Duhereye ku mutekano,imiyoborere myiza,ubuzima n’ubukungu na cyatunanira.Nzagaruka kubashimira no mubindi bikorwa.”Dr.Kagame yasabye aba baturage ko bakora icyo bagomba gukora ku itarika ya 15/07/2024.

Kandi bakagikora neza ,aha yibukije urubyiruko kureba Aho igihugu Kigeze n’aho cyavuye maze bagahitamo ubabereye.

Mu karere ka Nyamasheke, abanyamuryango biyamamaje basobanurira abaturage ibyo Umuryango wagejeje ku gihugu mu gihe cy’imyaka mirongo itatu ndetse n’ibiteganijwe. FPR inkotanyi yasobanuye ko hazabaho gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Abaturage bari bitabiriye ibyo bikorwa ,basobanuye ko hari byinshi nk’amashuri,ibitaro amavuriro n’imihanda byagezweho ko Biteguye gukomeza kubishyigikira bitorera abakandida bababereye. Biteganijwe ko ejo Umukandida wa FPR Inkotanyi aziyamamariza mu karere ka Karongi.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana ryamamaje abakandida depite 54 n’umukandida rishyigikiye Paul Kagame,Aho Kwiyamamaza hari hitabiriye umubare munini w’urubyiruko gusumbya abakuru.Irishyaka nubundi ryashyize imbere ubuhinzi n’ubworozi ko bizatezwa imbere hashyirwaho amategeko azatuma buzamura iterambere.

Abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri ibi bikorwa byo Kwiyamamaza,nk’ikimenyetso cy’urudendo rushimishije muri demokarasi muri iyi Myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye.

Dr.Frank HABINEZA
Umukandida wigenga Mpayimana Philipe
Abarwanashyaka ba FPR I Nyamasheke Biteguye gushyigikira Paul Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *