INKURU YIHARIYE : Ibyo utamenye ingingo ku yindi  ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana  

Inkuru zose zivuga ku minota ya nyuma ya ‘Falcon 50’ ya Juvénal Habyarimana n’abari bayirimo, zitangirira mu nama i Dar es Salaam ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 6 Mata 1994, zikongera gusimbukira i Kanombe ku mugoroba wo kuri iyo tariki ubwo indege yaraswaga, abari bayirimo bose bagapfa. 

Amaperereza yarakozwe, inkiko zabyinjiyemo, ubushakashatsi bwarakozwe ariko ibimenyetso by’uburyo yahanuwemo byakomeje kuzamo igihu. 

Icyakora, hari amakuru tutabwirwa neza, y’uko byagenze hagati yo gusoza inama yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha no guhanurwa kw’indege. 

Hari abavuga ko Habyarimana yabanje kugirwa inama yo kurara akabyanga, abavuga ko abapilote banze kwatsa indege akabotsa igitutu n’ibindi. 

Nta wasobanura neza iby’uru rujijo kurusha Rtd Caporal Senkeri Salathiel wamaze imyaka 15 ari umurinzi wihariye wa Perezida Habyarimana. 

Ni umwe mu bari baratoranyijwe kubera ubuhanga yari afite mu kurwana nta ntwaro, ukongeraho ubumenyi mu kurashisha imbunda ziremereye. Yari mu basirikare bihariye batandatu biriranywe na Habyarimana i Dar es Salaam. 

Uyu musaza w’imyaka 64, yibereyeho ubuzima butuje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu. Ni umuhinzimworozi, akaba n’umujyanama w’ubuzima. 

Ni umukirisitu ukomeye mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, dore ko na mbere yo kumusura, yatwihanangirije kutaza ku ‘Isabato’ kuko tudashobora kumubona.

 

Ubwo yaganiraga na IGIHE, nk’umwe mu biriwe i Dar es Salaam umunsi indege ya Habyarimana yahanurwaga, yasobanuye byinshi ku byo yibuka neza byabaye mbere y’uko ihaguruka. 

Byagenze gute ngo usigare i Dar es Salaam? 

Nari najyanye na Perezida Habyarimana ndi umurinzi we wa hafi (Garde du Corps). Njye nasigayeyo kubera ko indege yacu yari ibaye nto, kuko iy’Abarundi yari yagize ikibazo twimukira Abarundi bazana na Perezida dusigarayo gutyo. Ubwo hageze nijoro twumva ngo indege yahanutse bayirashe. 

Twagumye i Dar es Salaam kugeza muri Nyakanga tariki ya 4 ubwo bavugaga ko tuza mu Rwanda. Twazanye na Air Cameroun, itugeza i Goma duhita twambuka mu Rwanda, tuhasanga Perezida Sindikubwabo n’abo bari kumwe. 

Gisenyi twaharaye ijoro rimwe, duhita tujya i Cyangugu tuharara kabiri, Abafaransa bati ‘igihugu cyafashwe, niba mushaka kuba hano mube hano’. Bahise bafata icyemezo cy’uko twambuka Bukavu. 

Bukavu wakomeje kurinda Sindikubwabo? 

Yego ariko imibereho na Sindikubwabo iza kungora. Kubaho udahembwa, bamwe twabivuyemo. Twari nka batatu tuvamo twigira mu nkambi […] Nagize Imana nkubitana n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zari ziriyo, nzana na bo, ni ko naje hano muri iki gihugu. 

Tugaruke inyuma gato, byagenze gute ngo ube mu baherekeza Perezida i Dar es Salaam? 

Duherekeza Perezida twari abasirikare nka batandatu. Nitwe bagennye, twaje nk’abari mu kazi ka Leta. 

Mwagiye mu ndege imwe na Perezida? 

Oya twe twagiye mu ndege yakoranaga n’abamanuka mu mitaka i Kanombe ariko indege zombi zagiye zikurikiranye muri icyo gitondo, gusa Perezida twagiye mbere ye. 

Mugezeyo wahawe izihe nshingano? 

Njye nasigaye ku ndege. Nari ku ndege n’abapilote. No gutaha, indege y’Abarundi igira ikibazo nari ndi aho, byose narabibonye. 

Perezida w’u Burundi yaje mbere y’uw’u Rwanda, agiye kwinjira mu ndege ye yanga kwaka, noneho Habyarimana aba araje ati ‘noneho tugende abasirikare nari kujyana na bo basigare, abawe aribo tujyana nitugera Kanombe mukomeze’. 

Ubwo rero yuriye iyo ndege twebwe turasigara, Abarundi binjiramo. Ni bo baje baherekeje abo baperezida bombi. 

Amakuru y’uko abapilote bingingiye Habyarimana kurara akabyanga ni yo? 

Hari umupilote twari twicaranye ntibuka izina, yavugaga ko bashobora kubarasa, aravuga ngo nitubibwire protocole yayoborwaga na Major Mageza. Twabibwiye Major Mageza, Perezida Habyarimana aratsemba ati “Nibandasa bandase ndataha, nta kimbuza gutaha mu Rwanda.” Byari hagati ya saa Kumi na saa Kumi n’imwe z’umugoroba. 

Habyarimana nta bwoba bw’uko yaraswa yari afite? 

Sinari ndi mu mutima we ariko iyo bamubwiraga ibintu ntabwo yapfaga kubikurikiza ngo abyumve gutyo […] Habyarimana nta gihunga yagiraga. Bamubwiraga amakuru ahubwo akabasuzugura. 

Ibihuha by’uko azicwa mu gisirikare ntabyo mwumvaga na mbere yo kujya i Dar es Salaam? 

Twarabyumvaga. Baranabitubwiraga nk’abantu barindaga Perezida w’igihugu kiri mu ntambara. Ibyo twabyumvaga gutyo twe bakaduha amabwiriza y’uko dushobora kwitwara mu bihe nk’ibyo. 

Uburyo bwo kumurinda bwarahindutse kuko haje Abafaransa, ni bo batangaga amasomo y’uko abantu bagomba kwitwara mu gihe nk’icyo. 

Kuki Umugaba Mukuru w’Ingabo na Muganga wa Habyarimana banze kwinjira mu ndege? 

Castar [Nsabimana Deogratias: Umugaba Mukuru] na Dr Akingeneye wavuraga Habyarimana babanje gusigara hasi noneho Perezida ageze mu ndege avamo ababuze. Ni bwo bwa mbere yari agiye mu ndege akavamo. 

Nari ndaho mpagaze. Ati “Akingeneye ko usigaye ndavurwa na nde?” Ageze kuri Nsabimana aramusubiza ati “Njye nagira ngo nze n’iriya ndege isigaye nizanire agasima kuri make”. Ni bwo [Perezida] yavugaga ngo “Montez”, bose bahita burira. 

Bari babizi ko indege ishobora kuraswa? 

Byashoboka. 

No mu busanzwe ariko ngo Umugaba Mukuru ntiyagombaga kujyana na Perezida? 

Uwari wazanye na bo yavuze ko Habyarimana yageze ku kibuga abonye Gen Nsabimana aratungurwa ati “ugiye he” undi amwereka Ordre de mission. 

Uwasinyaga ordre de mission ni Ruhigira Enock [Wakoraga mu biro bya Perezida], ni we wateguraga abantu bagomba kugenda. Gusa ni ubwa mbere Perezida yari ajyanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. 

Mwamenye ko indege yahanuwe muri he? 

Indege yamaze kugenda, dusubira mu mujyi batujyana muri Hotel Kilimanjaro. Indege bayihanuye nijoro, twari tutararyama dutaramye. Hari nko mu ma saa Tatu z’ijoro. Uwari Umuyobozi wa hotel ni we waje kutubwira ati ‘Indege bayirashe n’abari barimo bose baguyemo’. 

Ubwo mwabyakiriye mute? 

Twari twasigaye twijujuta ngo tuba twatashye ariko byahindutse ibyishimo. Urabyumva iyo ahantu washakaga kuhajya ukumva habereye [impanuka] nta mpamvu yatuma bidahinduka. Twarababaye yego ariko urabyumva […] 

Twaramanjiriwe birumvikana, dusigara dutegereje ibizaza. Ibyaberaga mu Rwanda twarabikurikiranaga ku maradiyo, kandi batuzaniraga ibinyamakuru abazi Igiswahili tugasoma. 

Ese iriya mpanuka ubona itari kwirindwa? 

Iyo aza guhindura wenda akarara cyangwa se wenda bikagenda uko bavugaga ngo bagwe i Goma. Pilote ni we wabisabaga, ati ‘tuguye i Goma byadufasha ntitugwe i Kanombe’, hanyuma Perezida akambuka ku Gisenyi n’imodoka. 

Kuki mwategereje amezi atatu ngo mubone kugaruka mu Rwanda? 

Twashakaga kugaruka ariko tukumva nta nzira. Minaffet ya Tanzania yazaga kudusura ariko ikatubwira ko nta nzira. Batubwiraga ko igihe bazabona ari ngombwa bazatwohereza. 

Ibyo Perezida Habyarimana yemereye i Dar es Salaam bishobora kuba byaramukozeho 

Imyaka ibaye30 hakiri ugushidikanye n’urujijo ku iraswa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda, ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994 ubwo yari avuye mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania.

Habyarimana yarashwe ari kumwe na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi n’itsinda ry’abandi bayobozi batandukanye bari bajyanye. 

I Dar es Salaam, abo bayobozi bajyanywe n’ibibazo bitandukanye byarebaga umutekano w’akarere, harimo n’amasezerano ya Arusha yari amaze amezi umunani asinywe hagati y’ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi yaharaniraga gutaha kw’impunzi z’abanyarwanda bari mu mahanga n’ishyirwaho ry’ubutegetsi budaheza, butavangura, mu Rwanda. 

Habyarimana yagiye i Dar es Salaam yaranze kubahiriza ibiri mu masezerano, ni ukuvuga kurahiza Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko bihuriweho, kuko hari bimwe mu byo atemeraga we n’abandi bo mu mashyaka y’abahezanguni nka CDR, yari yarimwe umwanya mu masezerano ya Arusha. 

CDR ni ishyaka ryashinzwe mu 1992, bigizwemo uruhare n’ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana bitari bishyigikiye imishyikirano iyo ariyo yose yo kuganira hagati ya Leta na FPR. 

Abashinze iryo shyaka bavugaga ko MRND ya Habyarimana ibigendamo gahoro, igashaka kuruma ihuha ku kibazo cyo kwemerera Abatutsi uburenganzira mu gihugu kandi ntabwo bakwiriye. 

Mu masezerano ya Arusha, ntaho CDR yari yemerewe umwanya haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma, nyamara tariki 29 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yarayiwemereye, ibintu FPR n’ibihugu by’amahanga byarwanyije. 

Bivugwa ko Habyarimana yashakaga gushimisha cyane CDR dore ko ari wo mwanya abahezanguni b’Abahutu barimo ibikomerezwa by’Akazu kari kagaragiye Habyarimana, byari kujya binyuzamo ibitekerezo. 

Ibyo bikomerezwa birimo Col Theoneste Bagosora wavugaga rikijyana mu butegetsi, byari byaragaragaje kera ko bidashobora kwemera amasezerano ya Arusha, arimo kugabana ubutegetsi n’Abatutsi cyangwa kuvanga ingabo za Leta (FAR) n’iza FPR Inkotanyi. 

Mu gitabo L’état Français Et Le Génocide Des Tutsis Au Rwanda, abanditsi Raphaël Doridant na François Graner bashimangira ko abahezanguni b’Abahutu aribo bashobora kuba barahanuye indege ya Habyarimana, kuko umunsi araswa yari avuye i Dar es Salam yemeje ko CDR itazigera ihabwa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko. 

Indege yahanuwe n’ibisasu bibiri, abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bemeje ko byarasiwe mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa mu nkengero zaho, ahari hakambitse ingabo kabuhariwe mu kurasa z’igisirikare cya Leta (FAR) harimo n’izarindaga umukuru w’igihugu. 

Ni ahantu hari harinzwe bikomeye ku buryo byari bigoye ngo ingabo za FPR zihagere, kuko hari mu mutima w’ubutegetsi n’abahezanguni b’Abahutu. 

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Bubiligi nabwo bwigeze kugaragaza ibimenyetso bigaragaza ko Habyarimana ashobora kuba yararashwe n’ibyegera bye, nyuma yo kubigambanira akemera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha. 

Hari aho bagira bati “Ku ruhande rwa politiki, bigaragara ko umwanzuro Perezida Juvenal Habyarimana yafashe wo kujya i Dar es Salaam gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha nta kindi wari ugamije uretse gushyira ku ruhande bamwe mu bahezanguni bakomeye b’Akazu. Kuba Perezida yari atangiye gutandukira ibyo Akazu gashaka akemera amasezerano ya Arusha, yari yatangiye kuba ikibazo gikomeye kuwo ari we wese utarashakaga igabana ry’ubutegetsi.” 

Umudipolomate w’Umufaransa Jean-Christophe Belliard wahuye na Habyarimana i Dar es Salaam inama ikirangira, na we yavuze ko yari amaze kwemerera bagenzi be bo mu karere ko ishyaka CDR ritazahabwa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ryari rimaze igihe riwusaba. 

Inkuru bijyanye: Ibyabereye i Dar es Salaam mbere y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana 

Nko mu buhamya Jean-Christophe Belliard yahaye Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yavuze uburyo no mu mishyikirano ya Arusha intumwa z’u Rwanda zabaga zitumvikana kugeza ubwo iyo hari ibyabaga byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Boniface Ngulinzira, byasabaga kubaza niba ari ko nako Ambasaderi Kanyarushoki wari uhagarariye u Rwanda muri Uganda abyumva, kuko yari umwizerwa cyane wa Perezida Habyarimana.

Belliard avuga ko hari nk’aho yabajije Kanyarushoki niba ibyo bemeranyije bizubahirizwa na Guverinoma, undi amubwira ko kubyemeza Perezida bishoboka, ariko hakenewe n’izindi ntumwa zo kubyemeza Col Theoneste Bagosora, umwe mu bikomerezwa by’abari bagize Akazu akaba umuhezanguni utari ishyigikiye amasezerano ya Arusha. 

Yavuze ko ubwo Perezida Habyarimana yari avuye mu nama, Belliard ubwe yamukurikiye akamubaza niba byagenze neza, undi akamubwira ko “Inama yagenze neza cyane, mugiye kubona ibintu bihinduka kuri iyi nshuro.” 

Jean Birara wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yavuze ko Perezida Habyarimana agisoza inama muri Tanzania, yahise ategeka uwari ushinzwe Ibiro bye Ruhigira Enoch, ko bakigaruka i Kigali bategura imihango ijyanye no kurahira kwa Guverinoma n’Abadepite. 

Ibyo byari bisobanuye ko amasezerano ya Arusha yemeye kuyashyira mu bikorwa, ibintu bitari byitezwe n’abahezanguni bashakaga ko yumvisha amahanga ko CDR ikeneye umwanya, kandi ibyo kuvanga ingabo bigasubirwamo. 

Ntabwo Habyarimana yabyemeye ku bushake, ahubwo bivugwa ko ibihugu bikomeye by’amahanga byamushyizeho igitutu kuko byabonekaga ko Leta iri gushaka urwitwazo rwose rwatuma idashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha. 

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *