Inkuru y’akababaro kuri Prof. Herman Musahara ufatwa nk’inzu y’ibitabo

ku wa 20 Ugushyingo 2024, Herman Musahara wari Inzobere akaba n’umuhanga mu by’ubukungu, wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga, wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda; yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri bivugwa ko yari amaranye igihe .
Amakuru avuga ku gushya kw’iyi nzu y’ibitabo yigishaga amasomo ajyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda , yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ndetse binemezwa ko yitabye Imana n’abamwe bayobozi b’iyi kaminuza barimo umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyigamije kumenyereza uyu mwuga abiga itangazamakuru muri iyi kaminuza .
Aho yagize ati : “Twamenye inkuru y’urupfu rwe, kandi turihanganisha umuryango we. Turahari ngo tumuherekeze mu cyubahiro. Abenshi twagize amahirwe yo gukurira mu maboko ye. Yari umwarimu mwiza, umushakashatsi w’umuhanga, kandi umuntu ufite icyerekezo.” nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Kaminuza Star .
Nyakwigendera Musahara yari afite impamyabumenyi zinyuranye zirimo ihanitse PhD mu bijyanye n’ubumenyi mu by’iterambere, yakuye muri University of the Western Cape muri Afurika y’Epfo.Yari anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza, yavanye muri University of Dar es Salaam yo muri Tanzania.
Uretse kuba yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Herman Musahara yanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’ubujyanama muri iri Shuri Rikuru ry’u Rwanda.
Musahara yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango ‘Organization for Social Science Research’ ukora ibijyanye n’ubushakashatsi ku mibereho muri Afurika y’Iburasirazuba y’iy’Amajyepfo ufite icyicaro Addis Ababa muri Ethiopia.
Kuva muri 2011 kugeza muri 2014 kandi, yari n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’Ubushakashatsi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda NUR.