Inkomoko y’uducurama twateye Marbug mu Rwanda yamenyekanye
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe nyuma yo kubona umurwayi wambere wa Marburg mu Rwanda bwagaragaje ko iyi ndwara yaturutse ku ducurama twitwa Egyptian rousette bats tukaba twaragaragaye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyiri hafi y’umujyi wa Kigali.
Umurwayi wa mbere wa Marbug yagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024 aho ibi byatumye hihutishwa uburyo bwo kuvura abanduye ndetse hakomeza na gahunda yo gutanga inkingo mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda ndetse bakomeza no gushaka inkomoko y’iyi ndwara.
Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’izindi nzego zikora ibijyendanye n’ubuzima zamaze igihe zishakisha aho iyi ndwara yaba yaraturutse aho yahereye mu ntara y’Iburasirazuba bikaba byarakekwaga ko ari naho iyo ndwara yaba yaraturutse aho hari hashize igihe gito igaragaye mu gihugu cya Tanzania.
Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024 yatangaje ko Marburg yaturutse ku ducurama twitwa “ Egyptian rousette bats mu buvumo”.
Yavuze ko utu ducurama tubana n’iyi virusi tukanayiteza aho turi inshuro zigera kuri ebyiri mu mwaka, ni ukuvuga muri Werurwe na Kanama. Yanatangaje ko iyi virusi ya Marbug isohokera mu macandwe no mu nkari zatwo.
Sabin yagize ati “ Ntabwo ari kure y’umujyi wa Kigali, twashakishirizaga kure ariko tuza gusanga ari aha hafi”.
Yemeje ko nyuma yo gusanga iyi virusi yarakomotse mu birombe, ubu biri gukurikiranwa ku buryo ubucukuzi bukomeza ariko abacukura ntibagire aho bahurira natwo kandi nanone hashyizweho itsinda ryihariye ry’abaganga bavura abantu n’amatungo kugira ngo ibyorezo bijye bitahurwa mbere y’uko bikwirakwira mu bantu.
Yakomeje agira ati “ turi gukurikirana ibirombe byose mu gihugu kugira ngo turebe ahaba hari uducurama ariko tunarebe ubwoko bw’uducurama duhari kuko utwasanzwemo virusi ya Murbag dutandukanye n’utwo dusanzwe tubona.”
Kugeza ubu imibare y’abamaze kwandura iyi virusi ya Marbug ni 66, abapfuye ni 15 naho abakize ni 49, mu gihe abari kwitabwaho n’abaganga ari babiri.