Ingoma irimwa nande nyuma y’ubwami bwa Ronaldo na Messi ?

Harabura iminsi itageze ku cyumweru maze tukamenya uwegukana umupira wa zahabu,ni mu birori biteganyijwe ku wa mbere taliki ya 28 Ukwakira mu gihugu cy’ubufaransa.
Muri iyi nkuru daily box iragaruka ku mateka y’abatwaye ballon d’or ariko bafite uduhigo bihariye ho guhera mu mwaka wa 1956 ubwo iki gihembo cyatangizwaga n’abanyamakuru b’Abafaransa, turagaruka Kandi no kuyandi mavugurura atandukanye yagiye akorwa mu mitangire y’iki gihembo kugeza magingo aya.
Imyaka 67 irihiritse kuva Ibirori byo gutanga umupira wa zahabu bitangiriye mu gihugu cy’ubufaransa, nubwo bisa nk’ibigoranye ko buri munyamupira wabayeho yakerekana ishimwe rigenewe Gabriel Hanot ndetse na mugenzi we Jacques Ferran bazanye bwa mbere igitekerezo cyo gutanga umupira wa Zahabu, ntibyakabujije abahari magingo aya kwishimira ko ibyo byagezweho .
Mu myaka yo ha mbere iki gihembo gifatwa nk’icyambere mu bihembo by’umukinnyi ku giti cye, cyatangwaga ku bakinnyi bakomoka ku mugabane w’i Burayi ndetse cyari kizwi nk’igihembo cy’umukinnyi w’umwaka w’i Burayi.
Mu 1995 byarahinduwe maze n’abakinnyi bakomoka ahandi ariko bigeze gukina cyangwa bakina ku mugabane w’i Burayi bemererwa kugitwara, nyuma y’imyaka 12 ni ukuvuga mu 2007 habaye amavugurura adasanzwe mu mitangire y’iki gihembo aho cyadohoreye abakinnyi bose nta nzitizi n’imwe ndetse abatoza na ba kiyongozi(captain) b’amakipe y’ibihugu bemererwa gutora abahabwa igihembo, mu 2016 ibyo gutora byavuyeho bisubizwa abanyamukuru nkuko byahoze mbere.
Tubibutse gato ko hagati y’umwaka wa 2010 ndetse na 2015 habayeho ubwumvikane hagati ya France football na FIFA maze habaho kwihuza Aho igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA cyavuyeho ahubwo hajyaho icyitwaga FIFA Ballon d’or , icyi gihembo cyagumyeho kugeza mu 2016 ubwo amasezerano y’impande zombi yarangiraga .
Tumwe mu duhigo tudasanzwe wamenya kuri Ballon d’or
Uwavuga ijambo Ballon d’or cyangwa se umupira wa zahabu akibagirwa kuvuga amazina Ronaldo na Messi ntagushidikanya ko yaba atetse inkono itagira umunyu.
Mu kujyanisha neza n’amateka reka duhere ku bihuriweho na benshi dore ko bavuga ko biryoha iyo bisangiwe.
Umufaransa Michel Platini ndetse n’aba-Holland Johan Cruyff na Marco van Basten bafite agahigo ku kugitwara inshuro 3, Mu gihe Franz Beckenbauer,Ronaldo Nazario,Alfredo di Stefano,Kevin keagan ndetse na Karl Heinz Rummenigge bafite iki gihembo inshuro 2

kapiteni w’ikipe y’igihugu cya Argentine
Umunya-Argentine Lionel Messi niwe ufite agahigo ko kuba afite ibihembo byinshi bya Ballon d’or tubariyemo n’igihe cyitwaga FIFA Ballon d’or aho abifite inshuro 8 ni nawe Kandi ufite agahigo ko gutwara iki gihembo inshuro nyinshi yikurikiranya aho yabikoze inshuro 4 hagati y’umwaka wa 2009 kageza 2012.

Umukinnyi umugwa mu ntege ni kizigenza Cristiano Ronaldo aho we agifite inshuro 5 ndetse akiharira n’agahigo ko kugera kuri finali inshuro 18.

Umunya-Liberia nyiricyubahiro George Weah niwe ufite agahigo ko kuba ari we munya-Afurika rukumbi ufite iki gihembo aho yacyegukanye mu mwaka wa 1995, ubu George Weah ni Perezida w’igihugu cya Liberia.

Umwongereza Stanley Mathew niwe wagitwaye bwa mbere mu mateka akaba Ari nawe mukinnyi mukuru mu myaka wahawe iki gihembo kuva kibayeho.

Luis Suarez utari uwo ab’ubu bazi yihariye ku gahigo ko kuba ari we mukinnyi wo hagati watwaye Ballon d’or bwa mbere mu mateka, uyu munya-Esipanye akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka Barcelone ndetse na Inter de Milan.

Umurusiya Lev Yashine niwe munyezamu wa mbere wahawe iki gihembo agahigo kabuze ugahigika kugeza magingo aya.

Johan Cruyff ufatwa nk’umunyabigeni w’umupira afite agahigo ko kuba ari we watwaye iki gihembo inshuro eshatu bwa mbere mu mateka.

Franz Beckenbauer afite agahigo ko kuba ari we myugariro wenyine wegukanye iki gihembo inshuro ebyiri.

Icyamamare Ronaldo Nazario afite agahigo ko kuba ari we watwaye iki gihembo ari mutoya Aho yabikoze afite imyaka 20 gusa.
Ni ubwa mbere guhera mu mwaka wa 2008 ibirori bya nyuma byo gutanga umupira wa zahabu bitagaragayemo Cristiano Ronaldo cyangwa Messi ndetse ntiwagatangajwe no kumva ko mu bihembo 16 bishize 13 byatwawe hagati y’aba bagabo babiri
Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki maze abakunzi b’umupira w’amaguru bakamenya uwegukana iki gihembo aho abakinnyi batandukanye barimo umunya-Brazil Vinicius Junior, umwongereza Jude Bellingham ndetse n’umu-Esipanyolo Rodrigo ukinira ikipe ya Manchester City bari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu mupira.
Uretse ballon d’or Kandi hazatangwa n ‘ibihembo byinshi bitandukanye haba mu bagabo cyangwa mu bagore nk’igihembo vy’umutoza mwiza,igihembo cy’igitego cyiza ndetse n’ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bato bakizamuka.
Reka dutegerezanye amashyushyu icyo ibirori biteganyijwe mu Bufaransa bizadusigira.

amashyushyu ni menshi ku bakunzi b’umupira w’amaguru Aho banyotewe n’uzatwara iki gihembo.