Umuyobozi w’ingabo za Afurika y’Epfo yatangaje ko ibikorwa byo gutaha kw’ingabo z’Umuryango uharanira iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo [SADC] ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biteganijwe kuzarangira mu mpera za Gicurasi .
Tariki ya 29 Mata nibwo hatangiye icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byo kuvana izi ngabo za SADC mu duce turimo umujyi wa Goma wamaze kuba wigarurirwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 ushamikiye ku ihuriro rya politiki rizwi nka AFC [ Alliance Fleuvre du Congo ] .
Aho kw’ikubitiro hatashye abasaga 57 ndetse n’ibikoresho byabo birimo imbunda ziremereye ndetse n’ibifaru bisaga 13 ndetse izi ngabo zatashye zikaba zimwe zaraturukaga mu bihugu nka Malawi , Tanzania ndetse Afurika Y’epfo .
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu ku cyumweru tariki ya 4 Gicurasi ,Gen Rudzani Maphwanya usanzwe ari Umugaba mukuru w’igihugu za Afurika Y’epfo yatangaje ko izi ngabo zizakomeza kunyuzwa mu Rwanda hanyuma zikereza ku cyambu cyo muri Tanzania giherereye mu mujyi wa Chato mbere yuko zisubizwa mu bihugu zaturutsemo .
Aho yagize ati : “ Kuri uyu munsi turi kuvuganiraho, igice cya Kabiri cy’ingabo ziri mu nzira zitaha ndetse ibi bikorwa byo gutahuka kw’izi ngabo biteganijwe ko bigomba kurangira mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi .”nkuko tubikesha SADC News.
Mu Kuboza kwa 2023 nibwo izi ngabo za SADC zazanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho zari zije mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za leta mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yari irimo guca ibiti n’amabuye mu kudubanganya umutekano wo mu burasirazuba bw’iki gihigu ndetse ku isonga harimo M23 yasaga nkaho iyoboye iyindi mu bijyanye no kugira imbaraga za gisirikare ugereranije n’indi mitwe byanatumaga benshi bemeza ko hashobora kuba hari abanda bantu cyangwa ibihugu by’amahanga biyitera inkunga .