Politics

Ingabo za SADC ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC zongerewe igihe !

Abakuru b’ibihugu na za leta zibarizwa mu muryango uharanira Iterambere ry’Afurika y’amajyepfo SADC bamaze kumvikana ibijyanye no guha ikindi gihe kingana n’umwaka ku ngabo ziri mu butumwa bwa gisirikare mu bice by’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

ibi byavugiwe Mu inama idasanzwe yabereye i Harare muri Zimbabwe ejo ku wa gatatu, ku itariki ya 20 Ugushyingo (11), aho abayobozi bakuru b’ibi bihugu ndetse n’abari bahagarariye za leta zabo biyemeje gutanga uburyo bugamije gufasha ingabo z’uyu muryango ziri muri DR Congo kuva mu ukuboza umwaka ushize kugirango zikomeze igikorwa cyazo cyo kugarura amahoro ndetse no gushyira mu bikorwa intego zazo zirimo no gukingira abasivire .

Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama , uyu muryano washimye bikomeye abayobozi b’ingabo za SAMIDRC n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubu butumwa bw’amahoro bugamije kuzana amahoro, ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni muri iri tangazo kandi uyu muryango wagaragarijemo ko imwe mu mpamvu nyamkuru yo gufata uyu mwanzuro ari kubera ko utejwe inkeke n’ibikorwa by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri iki gihugu ndetse ukomeza kwamaganira kure ihonyorwa ry’amasezerano agamije gushyira mu bikorwa inzira zo guhagarika urusaku rw’amasasu muri kariya gace.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka nibwo Akanama k’Umutekano ka Loni, kafashe umwanzuro wo gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubu butumwa bwatangiye ku busabe bwa Leta ya Congo ubwo imirwano yari imeze nabi hagati y’Igisirikare cya M23 n’Ingabo za RDC. Loni yemeye ko igiye gushyigikira ubu butumwa, mu bijyanye n’amakuru y’ubutasi hamwe n’intwaro.

Ingabo za SADC ziri muri RDC, zanemerewe kujya zikoresha ibikoresho bya Monusco muri ubu butumwa kugira ngo zigere ku nshingano zabwo.

Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu birimo Angola, Botswana, Comoros, DRC, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *