Ingabo za RDC zanze guhagarika ibitero bya drones muri Walikale : Kanyuka wa M23
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko abarwanyi baryo bakiri mu mujyi wa Walikale bitewe n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta.
M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi no mu bice bihana imbibi mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza.
Muri iryo tangazo, iri huriro ryateguje ko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo nibigaba ibitero ku basivili no ku birindiro byaryo, ryisubira kuri iki cyemezo.
Ku munsi AFC/M23 yatangarijeho icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi, ihuriro ry’ingabo za RDC ryari ryazindutse riyigabaho ibitero by’indege.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Werurwe yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryanze guhagarika ibitero bya drones muri Walikale.
Ati “FARDC n’imitwe bikorana ntabwo byahagaritse ibitero bya drones muri Walikale. Iki kibazo kiri gukereza gukura ingabo za AFC/M23 muri iki gice. Ni ngombwa kumenya ko ibi bikorwa ari imbogamizi ikomeye yo kubahiriza agahenge kandi bibangamira gahunda z’amahoro zikomeje.”
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, ku wa 23 Werurwe yari yatangaje ko bamenye icyemezo cya AFC/M23, asaba abasirikare babo na Wazalendo guhagarika ibitero.
Ni nyuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yari yashimiye ibyatangajwe n’u Rwanda na DRC, ivuga ko ari intambwe nziza iganisha ku mutekano n’amahoro mu karere. Qatar yizera ko uburyo bwubaka hamwe n’umwuka mwiza mu mpande zombi bizakomeza kugira ngo hagerwe ku “kurinda abasivile no kugera ku mutekano n’iterambere”. Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bahuriye mu nama i Doha ku wa kabiri ushize, ihuje n’Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu rwego rwo gushakira amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Qatar ishyigikiye inzira y’amahoro ya Nairobi na Luanda, ziyobora ibikorwa by’amahoro n’ubwumvikane mu rwego rw’ibihugu bya EAC na SADC. Abakuru b’ibihugu byo muri ibi miryango bateganyijwe guhurira mu nama y’iyakure kuri uyu wa mbere, kugira ngo baganire ku buryo bwo kubona amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Iyi nama izakurikirwa n’inama y’abaminisitiri bo muri EAC na SADC yabereye i Harare muri Zimbabwe.