Indwara ya Marbug : Inkingo z’indwara ya Marburg zamaze gusesekara mu Rwanda

Inkingo z’indwara ya Marburg zamaze kugera mu Rwanda ku bufatanye na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse Binitezwe ko izi nkingo zizagira uruhare mu gufasha u Rwanda guhangana n’iyi ndwara.
Izi nkingo bivugwa zatanzwe n’Ikigo mpuzamahanga cy’inkingo cya Sabin ndetse nacyo biciye mu bunyamabanga bwacyo ku munsi wejo cyashimangiye ko cyatanze dose z’inkingo za Marburg (MVD) zo mu bwoko bwa (PHV01) ku gihugu cy’Rwanda mu rwego rwo gushakira ibisubizo ku cyibazo cy’indwara ikomeje kwivugana abatari bake mu urw’imisozi igihumbi.
Amakuru agera kuri DAILY BOX avuga ko guhera ku ya 5 Ukwakira 2024, aribwo ibikorwa byo kohereza urukingo rwa mbere rwa marburg byatangiye ndetse ko kuri iki cyumweru aribwo byitezwe ko izi nkingo ziri bugere mu Rwanda bikavugwa izi nkingo ziherekejwe n’itsinda rigari rigizwe n’inzobere mu by’ubuzima kugirango batange amahugurwa ku ikoreshwa ryazo.
Ikigo mpuzamahanga gikora inkingo kizwi nka Sabin cyanatangaje cyiniteguye gukomeza gutanga izindi nkingo ari no muri urwo rwego Sabin yanemereye n’ikigo cy’ubuvuzi cy’u Rwanda kizwi nka [RBC] gutanga izi dose zo kugeragerezaho kugirango icyiciro cya 2 cy’inkingo nacyo cyizahite cyiza kizikurikiye mu buryo bwihuse .
Binavugwa ko abantu bakuze ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima aribo bazibandwaho mu gutanga uru rukingo rwa Sabin ku ikubitiro , uru rukingo rushingiye kuri platifomu ya kiganga ya cAd3 kandi rukaba rwaranakoreshejwe mu guhashya iki cyorezo muri Uganda na Kenya kandi nta mpungenge cyangwa ingaruka mbi zindi zaruvuzweho.
Ibisubizo bivuye mu cyiciro cya mbere cy’igerageza ry’amavuriro n’ubushakashatsi bushingiye ku ubuvuzi bwerekana ko urukingo rwa PHV01 rwizewe kandi rutanga ibisubizo byihuse.
Marburg yadutse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa cyenda gushize. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Marburg imaze guhitana abantu 12, cyane cyane mu bakora mu buvuzi.
Marburg ni indwara ikomeye kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ikaba iterwa na virusi na yo yitwa Marburg. Yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.
Umuntu wa mbere yagaragaweho virusi ya Marburg mu Rwanda ku itariki 27 Nzeli 2024.Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze. Umuntu wanduye Marburg ariko akaba ataragaragaza ibimenyetso ntabwo aba afite ibyago byinshi byo kwanduza.
Virusi ya Marburg ishobora kuguma ku bikoresho byakoreshejwe n’uyirwaye cyangwa ahandi hantu ikahamara igihe kiri hagati y’iminsi 4 n’iminsi 5.Mu gihe agapfukamunwa n’uturindantoki bishobora gufasha mu gukumira indwara zitandukanye, ntabwo ibi bikoresho byombi ari ngombwa mu gukumira ubwandu bwa Marburg. Virusi ya Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye, itandukanye na virusi ya Covid19 ishobora kwandurira mu mwuka.
Indwara ya Marburg yica uwayanduye ku kigero cya 50%. Ariko mu byorezo by’iyi ndwara biheruka kugaragara yahitanye abayanduye ku kigero kiri hagati ya 24% na 90%. Kugana ivuriro mu maguru mashya, byongera cyane amahirwe yo gukira.
Ibimenyetso by’ibanze bya Marburg birasa n’iby’izindi ndwara nka malaria, tifoyide, mugiga n’izindi ndwara zitera umuriro mwinshi. Ibyo bimenyetso ni umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.
Ibimenyetso bya Marburg bigaragara hagati y’iminsi 3 na 21 nyuma yo kwandura,Virusi ya Marburg ipimwa hifashishijwe ikizamini cya laboratwari kizwi nka PCR.
Nta buvuzi bwihariye cyangwa urukingo byari byaboneka uyu munsi icyakora harageragezwa imiti n’inkingo kandi bigeze ku rwego rushimishije. Ubuvuzi bworoshya ibimenyetso nibwo butangwa kandi iyo butanzwe hakiri kare bwongera amahirwe yo gukira.
Abakozi bo kwa muganga, abagira aho bahurira n’umubiri w’uwitabye Imana azize Marburg mu gihe cyo gushyingura cyangwa abafite aho bahurira n’umuntu warwaye Marburg kandi wagaragaje ibimenyetso.
Twirinde kwegerana n’abantu bafite ibimenyetso bya Marburg kandi twirinde kwegera umubiri w’uwazize iyi virusi. Dukaze ingamba z’isuku zirimo gukaraba intoki ndetse twubahirize n’izindi ngamba zashyizweho na Guverinoma.