Indirimbo nshya “Best Friend” ya Bwiza na The Ben ikomeje kubica bigacika!

Kuri uyu wa kabiri taliki 19 Ugushyingo 2024, Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi nka “The Ben”, afatanyije n’umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi nka “Bwiza” bashyize ahagaraga indirimbo “Best friend” aba bombi bahuriyemo.
Iyi ndirimbo “Best friend” ugenekereje mu kinyarwanda isobanuye “incuti y’akadasohoka cyangwa se incuti magara” igiye ahagagara nyuma y’igihe gito aba bombi babiteguje Abaturarwanda, aho banyuze ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bagiye bagaragaza uduce duto twayo mu buryo bw’interamatsiko.
Mu kiganiro The Ben, yagiranye n’itangazamakuru, yagerageje kugira icyo avuga kuri iyi ndirimbo mbere y’uko ishyirwa hanze, aho yasobanuye inshuti nziza nk’umuntu ukuba hafi, akagufasha , ndetse Kandi akishimira iterambere ryawe.
Aba bahanzi bombi b’abahanga muri muzika nyarwanda, muri uyu mwaka bagiye bagaragaza imbaraga zikomeye mu muziki wabo, aha twavuga nka Bwiza nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo “Ahazaza” yakunzwe cyane, uyu mukobwa yagaragaye cyane mu bitaramo nka “MTN Iwacu muzika Festivals” byazengurukaga igihugu.
Uyu mukobwa Kandi akomeje guca agahigo ko gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda, dore ko ntagihe kinini gishize uyu Bwiza akoranye indirimbo “Ogera” na Bruce Melodie, indirimbo yifashishijwe cyane mu bihe byo kwamamaza umukandida wari uwa RPF Inkotanyi Paul Kagame.
Kuri ubu yongeyeho na The Ben ibintu byerekana iterambere rye.
Ntitwarenza amaso Kandi ibikorwa by’umuhanzi The Ben, aho nyuma yo kugaragara mu ndirimbo “Sikosa” yakoranye na Element na Kevin Kade,
Yashyize hanze indirimbo yise “Plenty”.

Indirimbo “best friend” igihe yari imaze amasaha 15 yari imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 143 ku rubuga rwa YouTube.