Indege ya sosiyete ya Azerbaijan Airlines yakoreye impanuka muri Kazakhstan
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 /ukuboza /2024 , Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kazakisitani bwatangaje ko indege itwara abagenzi yarimo abagera abasaga 67 yakoze impanuka .
Minisiteri y’ubutabazi muri iki gihugu yavuze ko raporo z’ibanze zerekana ko abarokotse bose ari 25, mu gihe abagera kuri 22 muri bo bajyanywe mu bitaro.
Iyi ndege ya sosiyete ya Azerbayijan Airlines J2-8243 yari yabanje guca mu murwa mukuru wa Azaribayijan witwa Baku yerekeje i Grozny mu gihugu cy’u Burusiya.
Raporo zimwe zivuga ko iyi ndege yayobye kubera igihu gusa ariko Ubuyobozi bukomeza butangaza ko bukeka ko iyi mpanuka y’iyi ndege isanzwe iri mu maboko na sosiyete ya Azeribayijan Airlines, yaba yatewe nuko yafashe umuriro ubwo yamanukaga mu kirere giherereye hafi y’umujyi wa Aktau ariko umuriro ukazima nkuko ibipimo byafatiwe mu cyumba cya tekinike cya sosiyete bibyerekana nubwo magingo aya hataramenyekana impamvu nyamkuru icyateye iyi mpanuka .
Irindi perereza rirakomeje kandi hazatangwa andi makuru yerekeye ibyabaye, nk’uko Azerubayijan Airlines yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri Telegram.
Umuyobozi w’iyi sosiyete witwa Ramzan Kadyrov, yanihanganishije imiryango y’abagenzi bapfuye mu nyandiko yanditse kuri konti ye ya Telegram mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.