Watch Loading...
FootballHomeSports

Indege ya Pyramids fc yakuyemo Apr fc yahuye n’ikibazo cy’umwuka bituma ihagaragara igitaraganya

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yakinnye umukino w’Umunsi wa Gatanu w’amatsinda ya CAF Champions League, itsinda Sagrada yo muri Angola 1-0 , nyuma yo gutsinda, Pyramids yizeye gukomeza muri ¼ cya shampiyona, ariko ikibazo cy’indege cyateye impagarara.

Indege yari itwaye abakinnyi ba Pyramids FC hamwe n’abayiherekeje, yahuye n’ikibazo nyuma y’amasaha abiri mu kirere.

Moteri zifasha mu kongera umwuka mu ndege zagize ikibazo, bituma abari mu ndege batangira kumva kubura umwuka, bityo ubuzima bw’arimo bukaba bwaragaraga  ko buteje impungenge.

Kubera iki kibazo, iyi ndege yasabwe gusubira i Luanda aho yari yakiriye abagenzi kugira ngo bashobore kuganira no gutegura urugendo rushya.

Pyramids FC iri ku mwanya wa mbere mu itsinda D, ifite amanota 10 nyuma yo gutsinda Sagrada, kandi izakina umukino wanyuma n’ikipe ya Djoliba AC yo muri Mali, mu gihe igomba gutegura umukino wa shampiyona na Ghazl El Mahallah ku wa 15 Mutarama.

Mu kwezi kwa cyenda ku itariki 21  , Ibitego bya Mohamed Chib, Fiston Mayele na Karim Hafez kuri penaliti byakurikiye icya Dauda Seidu byatumye inzozi z’amatsinda kuri APR FC zirangirira mu Misiri ubwo yahuraga n’iyi Pyramid ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe hanyuma isezererwa mu mikino ya Total Energies CAF Champions League 2024-2025, itageze mu matsinda nkuko yabyifuzaga itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino ibiri.

APR FC yasezerewe itarenze ijonjora rya kabiri ry’ibanze muri Total Energies CAF Champions League, nkuko byagenze mu mwaka ushize w’imikino aho n’ubundi yasezerewe na Pyramids FC,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *