
I Paris mu Bufaransa hasojwe iburanisha ry’urubanza ruregwamo Umunya-Cameroun ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko mpuzamahanga ruherereye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’ubufaransa rwaraye rushyize akadomo ku iburanishwa ry’urubanza rwaregwagamo umunya – Cameroun ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa nyuma yuko yashinjwaga icyaha cyo guhakana ndetse no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .
Mu gitabo cyigizwe n’impapuro zirenga 650 , abamurega bagaragaza ko nibura mu ma paje 19 ariyo arimo ubutumwa bufite aho buhuriye n’ihakana ndetse n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi .
Uyu mugabo w’imyaka igera kuri 50 yashinjwaga icyaha kimwe na mugenzi witwa Damien Sirieix usanzwe ari nyir’inzu rutura izwiho gusohora ibitabo ari nayo yamufashije gusohora iki gitabo yise ‘ La vérité sur l’opération turquoise, quand les archives parlent ‘iherereye mu bafaransa ikaba yitwa ‘l’Artilleur ‘ .
Uru rwari urubanza rwari rutegerejwe cyane na buri umwe ndetse ibi byajyanaga n’ubwitabire budasanzwe kuko kubona aho kwicara ntago cyari ikintu cyari cyoroshye habe na gato , uru rubanza rukaba rwamaze amasaha agera kuri cumi n’imwe humwe impande zombi .
Ndetse ubu bwinshi bwa bantu bwatumye ubuyobozi bw’urukiko bufata icyemezo cyo guhindura icyumba cyari giteganijwe kuberamo urubanza bajya gushaka ikindi cyumba cyasaga nkaho cyishumbuyeho mu bunini mu rwego rwo kwanga akavuyo ndetse n’umuvundo mu cyumba cy’iburanisha .
Urukiko nyuma yo kumva impande zombi yaba kuruhade rw’abashinjaga Charles Onana bari biganjemo abari bahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi baturutse mu Rwanda bari bahagarariwe na Me Gisagara Richard ndetse n’abashinjuraga Charles Onana bari biganjemo abari bagize n’ubundi abasirikare bakuru bari muri opération turquoise [Ku wa 22 Kamena 1994 Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanzuro wemerera u Bufaransa kohereza ingabo mu Rwanda mu butumwa bwiswe “Operation Turquoise”. Icyagaragajwe nk’impamvu yabwo kwari ugutabara abahigwaga. ] barimo nka Rtd. Lieutenant Colonel Guillaume Ancel na bagenzi be .
Urukiko rwafashe umwanzuro ko iburanishwa ndetse n’igihe cyo gutanga ibimenyesto kirangiye ahubwo ko igisigaye ko ari ukureba bijyana n’isesengura ry’ibimenyetso byagiye bitangwa hanyuma umwanzuro w’urukiko ku urubanza rwa Charles Onana ukazasomerwa mu ruhame ku itariki ya 9 /ukuboza /2024 .
