Inama yo kwiga ku buryo shampiyona yakomeza gukinwa nta subikwa rya hato na hato yatumiwemo Minisiteri
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” rwatumiye Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu nama ruzagirana n’amakipe ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, iziga ku buryo Shampiyona yakomeza gukinwa.
Mu minsi ishize nibwo uru rwego rutegura shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda “Rwanda Premier league” babicishize mu Itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko umunsi wa Gatandatu w’ashampiyona ndetse n’umukino w’ikirarane wagombaga guhuza Rayon sports na APR FC bisubitswe Kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu.
Iyo watereraga akajisho ku ngengabihe y’imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” wabonaga ko shampiyona ishobora kuzahaharara hejuru y’amezi abiri, ubwo buri wese agasigara mu ihurizo ry’igihe yazarangirira.
Umunabi w’ihagarikwa ry’ashampiyona mu bakunzi b’umupiwa w’amaguru mu Rwanda wiyongere nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda inyagiwe niya Benin ibiteho bitatu ku busa(3-0), mu mukino wabereye kuri sidate Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire.
Nk’uko amakuru abivuga rero, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” rugiye kugirana inama n’amakipe ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, iziga ku buryo Shampiyona yakomeza vuba hakinwa Umunsi wa Karindwi uko byari biteganyijwe nubwo Amavubi azaba afite imikino y’amajonjora ya CHAN 2024.
Amakuru agakomeza avuga ko banatumiyemo inzego zitandukanye zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda harimo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda.
Abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda bavuga ko ntampamvu nimwe igaragara yatuma shampiyona ihagarikwa cyane ko amakipe yose adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu andi akaba aba afite bakeye ku buryo batayabuze gukina.
Bagakomeza bavuga ko amakipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu yajya agira ibirarane aho guhagarika shampiyona yose dore ko bigira ingaruka zikomeye ku igena migambi ry’amakipe , bikayashyira mu bihombo kubera ko shampiyona irangirira ku gihe kitari giteganyijwe.