
Ku munsi wejo Inama yari igamije kwigira hamwe ibibazo byugarije ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yanagambaga kujyana no kubivugutira umuti ntiyigeze iba kubera ubwitabire bubarirwa ku mashyi bw’abari bayitumiwe ndetse hananzurwa ko ishyirwa tariki ya ku ya 26 Ugushyingo 2024.
Iyi nama yari ihamagajwe nyuma y’ibibazo by’uruhererekane byari bimaze iminsi byugarije iyi ikipe yambara urucaca birangajwe imbere n’amikoro make ndetse no kurebera hamwe icyazahura iyi ikipe itari ku mwanya wifuzwa n’abakunzi bayo ku rutonde rwa shampiyona dore ko kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona n’amanota atatu gusa mu mikino umunani imaze gukina .
Ni no muri iyi nama kandi hari hanatumiwemo uwahoze ayobora iyi ikipe witwa Mvukiyehe Juvenal mu rwego rwo kugaragaza ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa nubwo atigeze ahakandagiza ikirenge nkuko byahamijwe na Umuvugizi wa Kiyovu Sports akaba na Perezida w’Abafana, Minani Hemed ubwo yaganira n’igitangazamakuru k’Igihe .
Aho yagize ati : “Nka Perezida w’Abafana natumiye Mvukiyehe nk’umukunzi wa Kiyovu kandi mbona ko hari icyo yafasha. Turi mu bihe bidusaba kunga ubumwe, aho buri mukunzi wese wa Kiyovu asabwa kugira icyo akora niyo cyaba kugurira umukinnyi umwe amazi.”
Mbere yuko hafatwa icyemezo cyo kwigiza imbere iyi nama , Abayovu basabwe na Dr Gashumba Jean Damascène wasaga nk’uyoboye iyi nama kongera kunga ubumwe no kwirinda ibibatandukanya kuko aribyo bizafasha iyi kipe kuva mu bihe bibi irimo.
Kiyovu Sports itemerewe kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi ndetse no mu isoko ryo muri Mutarama 2025.
Kugeza ubu, iyi kipe ifite abakinnyi umunani itemerewe kwandikisha kandi nyamara harimo abasinye amasezerano n’abo bamaze kumvikana nka Jospin Nshimirimana, Amissi Cédric, Sugira Ernest, Mbirizi Eric n’abandi.