Inama ya Trump na Putin isa nkaho nta cyayivuyemo bijyanye n’icyo Ukraine yifuzaga !

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, basoje inama yabo i Alaska batageze ku bwumvikane ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine, nubwo bombi bavuze ko hari “intambwe yatewe” mu biganiro byabo byamaze amasaha hafi atatu.

Ni bwo bwa mbere Putin yinjira ku butaka bw’igihugu cyo mu burengerazuba kuva yategeka ko hagabwa igitero cya mbere kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Perezida Trump yamwakirije urugwiro rudasanzwe ku kibuga cy’indege cya gisirikare, ndetse amwinjiza mu modoka ye yihariye izwi nka ‘The Beast’ kubera umutekano wayo udasanzwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyamaze iminota 12 gusa, Trump yavuze ko inama yabo yari “ifite umumaro cyane” ariko ntiyatangaje ibisobanuro birambuye ku bijyanye no guhagarika intambara.

 Aho yagize ati: “Ntabwo turagera aho tugomba kugera, ariko hari ibyiza twagezeho. Hari utuntu duke dusigaye – kamwe ni ko gafite uburemere cyane.”

Putin, mu ijambo rye, yavuze mu buryo rusange ko yizeye ko ibyo bumvikanyeho bizafungura inzira y’amahoro. Yongeyeho ko yifuza ko inama itaha yabera i Moscow.

Nubwo hari amagambo yuje ikizere hagati y’aba bayobozi, ntibatangaje umwanzuro uhamye ku mahoro, ndetse banze gusubiza ibibazo by’abanyamakuru biganisha ku musaruro nyirizina wavuye muri iyi nama.

 Perezida Trump, ubusanzwe uzwiho kwikundira gukorana n’abantu bakomeye, yongeye gushimangira ko iyo aza kuba ari we wari Perezida kuva mu 2022, iyi ntambara itari kuba yarabayeho.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *