Inama ya EAC isize Perezida William Samoeri Ruto wa Kenya atorewe kuyobora uyu muryango
Iyi nama ifite insanganyamatsiko yo “guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n’umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho.” igiye kuba mu gihe EAC yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, Perezida Paul Kagame w’U Rwanda, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda ni bo bakuru b’ibihugu byo muri EAC bari bamaze kugera i Arusha , aba bakaba bahasanze Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yamaze gutangaza ko ataboneka kubera akazi kenshi ndetse yahise yohereza Visi Perezida Prosper Bazombanza kugira ngo amuhagararire .Perezida Salva Kiir uyobora Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC yari agitegerejwe arategerejwe.Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyari byakamenyekanye niba yitabira iyi nama.
Amakuru avuga ko impamvu yatumye atitabira inama idasanzwe yo muri Kamena 2024 , Ari uko perezida Antonine Tshisekedi yari yivumbuye kuri Perezida Ruto wavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari abanyarwanda ahubwo ari abaturage ba DRC.
Muri iyi nama Kandi perezida wa Kenya Dr.William Samoeri Ruto yatorewe kuyobora uyu muryango, asimbuye perezida Salva Kiiri wa sudani Y’Epfo wari uyoboye uyu muryango.Perezida Ruto yatangaje ko Kenya izakomeza gutanga umusanzu wayo mukuzamura imikoranire mu bya Politiki, Ubukungu ndetse n’umutekano hagati mu bihugu binyamuryango ndetse na Afurika muri rusange.
Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n’ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y’ibihugu biyigize.
