HomePolitics

Inama ya BRICS : Ni iki uburusiya na Putin bazungukira muri iyi nama ?

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yakiriye ndetse atangiza ku mugaragaro inama ngarukamwaka ya BRICS, yatangiye ku wa kabiri, mu mujyi wa Kazan uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Uburusiya.

Iyi nama izamara iminsi itatu izaba igiterane kinini cy’abayobozi b’isi ,aho bazahurira mu Burusiya ndetse ikaba mu gihe agace ka Kreml gafungiye mu ntambara iki gihugu kiri kurwanamo na Ukraine ishyigikiwe n’ibihugu by’iburengerazuba.

BRICS n’impine isobanura ihuriro ry’ibihugu birimo Burezili, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Afurika y’Epfo.

Iri tsinda ryatangiye mu 2006, maze Burezili, Uburusiya, Ubuhinde n’Ubushinwa biterana mu nama ya mbere ya BRIC mu 2009 gusa Afurika y’Epfo yinjiyemo nyuma y’umwaka.

Intego y’ubu bumwe bw’ibihugu ni uguhangana n’ubukungu na politiki by’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi . Mu 2023, BRICS yatanze ubutumire bwo gushyiramo ibihugu bya Misiri, Etiyopiya, Irani, Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z’Abarabu nyuma yuko ibyo bihugu bisabye kuba abanyamuryango gusa Arabiya Sawudite ntago yo yari yinjira mu buryo bwemewe, ariko abandi barinjiye.

Ubutumire kandi bwanagejejwe kuri Arijantine , ariko igihugu cyo muri Amerika y’Epfo cyarabyanze nyuma yuko Perezida Javier Milei watowe mu Kuboza, yiyamamaje avuga ko azashimangira umubano n’abo mu burengerazuba bw’isi .

Abayobozi b’ibindi bihugu byinshi bagaragaje ko bashishikajwe no kurushaho kunoza umubano na BRICS nk’uburyo babona buhamye bwo kwitabira ndetse no kwigaranzura ibihugu byo mu uburengerazuba, barimo Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan na Minisitiri w’intebe wa Vietnam, Pham Minh Chinh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *