FootballHomeSports

Imyaka 20 irashize ikipe y’igihugu Amavubi itajya mu gikombe cy’Afurika, ese bipfira he?

Harabura iminsi mike maze hagakinwa imikino ibiri y’anyuma y’amatsinda mu majonjora yo kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Morocco umwaka utaha. Ikipe y’igihugu Amavubi nayo, nimwe muri nyinshi zinyotewe no kongera kwisanga mu gikombe cy’Afurika dore ko hashize igihe kinini kubona itike kwayo byaragoranye.

Mu nkuru daily box yabateguriye uyu munsi iragaruka ku rugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu majonjora y’igikombe cy’Afurika guhera ruvuye mu mikino ya nyuma y’iki gikombe yabereye mu gihugu cya Tunisia muri 2004 dore ko ari nayo iherukamo.

Nyuma y’ikiragano gifatwa nk’icya zahabu ku Banyarwanda benshi dore ko, ari nayo kipe yabashije kugeza izina ry’igihugu ku ruhando mpuzamahanga ku mu gabane wa Afurika, nta yindi kipe iragerageza kongera kugera ku rwego nkurwo n’ibigerageje birangira amaso y’abafana aheze mu kirere.


Ntawakwirengagiza ko muri Mutarama 2004 haburaga amezi make ngo imyaka 10 yuzure neza u Rwanda ruvuye mu mwijima n’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haba abakunzi b’umupira mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga nta washoboraga kwiyumvisha ko, igihugu nk’ u Rwanda cyari kivuye mu bibazo cyashoboraga kwirwanaho kikabona itike yo gukina igikombe cy’Afurika.

Ibyo abenshi bumvaga nk’inzozi byaje kuza kuba impamo maze nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu ya Ghana kimwe kitishyurwa cya Jimmy Gatete kuri Stade Amahoro, u Rwanda rwisanga mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Tunisia. Amashimwe menshi ku mutoza Ratomir Dujkovic n’ikipe ye yari iyobowe Desire Mbonabucya ku bw’iyo nyenyeri bahaye igihugu cy’u Rwanda.

Guhera muri Mutarama 2004 kugeza ubu muri uyu mwaka turimo hashize imyaka 20 irengaho amezi 10 n’iminsi mike, hakaba hamaze gukinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika inshuro zigera ku 10 aho ku nshuro iheruka iyi mikino yabereye mu gihugu cya Ivory Coast uyu mwaka.

Muri izi nshuro zose nta nimwe ikipe y’igihugu Amavubi yabashije kurenga umutaru. Nkuko twabikubwiye tugiye kurebera hamwe uko Amavubi yagiye yitwara mu majonjora dore ko habura iminsi mike tukamenya niba u Rwanda rusubirayo cyangwa ari ukongera gutekereza.

Amajonjora y’igikombe cy’Afurika cyo mu 2006

Igikombe cy’Afurika cyo mu 2006 n’irushanwa ryabereye mu gihugu cya Misiri aho abahatanira kukijyamo batangiye urugendo mu Kwakira 2003. Ibi bikaba byaratewe nuko aya majonjora yari uruhurirane rw’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2006 ndetse n’igikombe cy’Afurika cya 2006.

Muri aya majonjora byasabaga ko ikipe eshatu za mbere muri buri tsinda zagombaga guhita zerekeza mu Misiri mu gihe ikipe ya mbere muri izo eshatu yo, yagombaga guhita yerekeza mu Budage.

Imikino yaratangiye maze u Rwanda rwisanga rugomba kubanza kunyura mu ijonjora rya mbere aho rwagombaga guhura n’ikipe y’igihugu ya Namibia maze utsinze agakomeza mu ijonjora rya kabiri, u Rwanda byararuhiriye maze mu mikino yombi runyagira Namibia ku giteranyo cy’ibitego bine kuri kimwe.

Intsinzi y’Amavubi yari isobanuye ko bagiye guhita bisanga mu matsinda, muri tombola yabereye mu Misiri, u Rwanda rwatomboye itsinda rya Kane aho rwari kumwe n’ibihugu bya Angola, Nigeria, Zimbabwe,Gabon ndetse n’igihugu cya Algeria.

Amavubi ntibyayahiriye dore ko, mu mikino 10 yakinnye yasaruyemo amanota 5 ndetse asoza ku mwanya wa nyuma.

Amajonjora y’igikombe cy’Afurika cyo muri 2008

Nkuko byari bimeze mu 2006, igikombe cy’Afurika cyo muri 2008 cyagombaga kwitabirwa n’ibihugu 16 maze kikabera mu Burengerazuba bw’Afurika mu gihugu cya Ghana.

Amakipe y’ibihugu 47 yagabanyijwe mu matsinda 11 y’amakipe 4 ndetse n’itsinda rimwe rigizwe n’amakipe 3 nubwo, Djibouti yaje kuza kwikura mu majonjora bituma itsinda rya mbere rikinwamo n’amakipe 3.

Amakipe yabaye aya mbere yagombaga guhita abona itike ako kanya mu gihe iyabaye nziza mu zabaye iza kabiri yagombaga guhita ibona itike igasanga izindi, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 5 aho rwari kumwe na Cameroon, Equatorial Guinea ndetse n’igihugu cya Liberia, mu mikino 6 Amavubi yakinnye yabashije kubona amanota 6 n’umwenda w’igitego kimwe bituma abafana bakomeza gutegereza igihe nyacyo.


Ubwo Amavubi yaburaga itike ku munota wa nyuma (2010)

Umwaka wa 2010 ni umwaka utazibagirana ku mugabane w’Afurika dore ko aribwo wakiriye igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka yawo.

Nkuko byari byaragenze mu majonjora ya 2006 no muri 2010 hitabajwe uburyo bwo guhuza amajonjora y’igikombe cy’isi ndetse n’igikombe cy’Afurika, aha ho u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rya 8 aho amakipe abiri ya mbere yagombaga kwerekeza mu ijonjora rya 2 maze abiri abonetse yo agahita abona itike ntakuka.

Mu ijonjora rya mbere u Rwanda rwari kumwe n’ibihugu bya Morocco, Mauritania ndetse na Ethiopia yaje guhanwa na (FIFA), aha u Rwanda rwasohotse mu itsinda ari urwa kabiri runganya na Morocco ya mbere amanota 9 gusa ikarurusha ibitego izigamye, kuba urwa kabiri byari bisobanuye ko abasore b’amavubi bisanga mu ijonjora rya kabiri.

Mu ijonjora rya kabiri u Rwanda rwatomboye itsinda ry’urupfu aho rwari kumwe n’ibihugu bya Algeria, Misiri ndetse n’igihugu cya Zambia, ku mukino wa nyuma w’amajonjora u Rwanda rwasabwaga gutsinda ikipe y’igihugu ya Zambia ikinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo rwisange muri Angola yagombaga Kwakira iyo mikino gusa, Amavubi ntibyaje kuyahira kuko yanganyirije n’ikipe ya Zambia ubusa ku busa muri stade Amahoro maze bituma u Rwanda rusoza ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Inkubiri ya FERWAFA na Daddy Birori

Nyuma y’imyaka irenga 10 Abanyarwanda bategereje, mu 2014 batekerezaga ko, igihe kigeze ngo bongere bisange mu gikombe cy’Afurika gusa ibyo batekerezaga siko byagenze dore ko, nyuma yo gukuramo igihugu cya Libya mu ijonjora rya mbere ku Kazi gakomeye ka rutahizamu Daddy Birori watsinze ibitego 3,byasize umukino wagombaga kubanziriza ijonjora rya nyuma ari uw’u Rwanda na Congo Brazzaville.

Mu mikino ibiri ibihugu byombi byakinnye byarangiye banganya 2-2 maze hitabazwa penaliti aho u Rwanda rwatsinze maze rugakomeza.

Ibyishimo by’abanyarwanda ntibyatinze dore ko, ku italiki ya 17 Kanama mu 2014 impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko, ihanishije u Rwanda kuva mu marushanwa kubera gukinisha Daddy Birori wari ufite amazina atandukanye n’ari ku byangombwa maze urugendo rw’u Rwanda rurangirira aho.

Daddy Birori ahanganye n’abakinnyi ba Libya

Amajonjora yo hagati ya (2017-2023)

Ni imikino itarabereye myiza ikipe y’igihugu Amavubi dore ko mu majonjora 4 yabaye hagati ya 2017 na 2023 kure hashoboka u Rwanda rwageze ari ukuba urwa gatatu mu matsinda y’ijonjora ry’igikombe cy’Afurika 2017.

Mu mikino ya 2017 kandi Abanyarwanda ntibazibagirwa ko Amavubi yakoze amakosa yo gutsindirwa kimwe i Port Louis bigatuma ikizere cyose kiyoyoka.

Kwizera Olivier akora ibara i Nyamirambo

Uwari umuzamu w’ikipe ya APR FC icyo gihe, Kwizera Olivier yari yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga mu mukino u Rwanda rwahuragamo n’ikipe y’igihugu ya Ivory Coast.

Nubwo byagaragaraga ko u Rwanda rushobora kuza kwihagararaho ntibyatinze dore ko, ku mupira kapiteni we Haruna Niyonzima yari amuhaye, Kwizera Olivier yakoze amakosa maze, Jonathan Kodjia amwiba umupira Niko guhita awusunikira mu nshundura maze stade Regional yose iraceceka. Nyuma y’uwo mukino nta gihambaye Amavubi yongeye gukora mu ijonjora ry’igikombe cy’Afurika 2019.

Olivier utaragiye ahirwa n’imikino y’amavubi

U Rwanda ruterwa mpaga muri 2023

Kimwe mu byaranze imikino ya majonjora k’u Rwanda mu 2021 harimo no guterwa mpaga n’ikipe y’igihugu ya Benin nyuma yaho u Rwanda rwari rwakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo. Urugendo rwo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2023 rwarangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu.

Kera kabaye Amavubi ashobora kongera kwisanga mu cy’Afurika

Mu majonjora y’imikino ya nyuma iteganyijwe muri Morocco umwaka utaha u Rwanda ruri ku mwanya wagatatu mu itsinda aho ruri kumwe na Libya, Nigeria ndetse na Benin iheruka gutsindirwa I Kigali.

Hashize iminsi mike hatangajwe isaha n’amataliki imikino ibiri isigaye igomba kuzaberaho, taliki ya 14 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba u Rwanda ruzakira igihugu cya Libya mu gihe ku ya 18 kuri iyo saha u Rwanda ruzakirwa na Nigeria.

Mu mikino ine Amavubi amaze gukina yabashije gutsindamo umwe anganya ibiri mu gihe yabashije gusaruramo amanota 5, u Rwanda rurasabwa gukora ibishoboka byose ngo ntirutsindwe gusa na none rukiringira ibizaba byagiye bituruka mu mikino ya Benin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *