impamvu zirenze imwe zatumye Haruna Niyonzima atandukana na Murera imburagihe! [inkuru icukumbuye ]

impamvu zirenze imwe zatumye Haruna Niyonzima atandukana na Murera imburagihe!

Haruna Niyonzima yemeje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports, nyuma y’igihe gito yari ayimazemo. amakuru ahari avuga ko hashize iminsi Niyonzima Haruna ahagaritse akazi muri Rayon Sports haba ku gukina imikino yari iteganyijwe n’imyitozo yayo mu bihe bitandukanye biturutse ku kuba atarigeze ahabwa amafaranga yaseseranyijwe.

Haruna Niyonzima wari umaze iminsi 52 ayisinyemo byavuzwe ko ikipe yananiwe kubahiriza amasezerano bityo akayivamo gusa bakaba batandukanye ku bwumvikane.

Haruna Niyonzima yasubiye muri Rayons Sports ku wa 16 Nyakanga 2024 , aza kuyisohokamo kuri uyu wa 07 Nzeri 2024, kubera ko atigeze ahabwa amafaranga yagombaga guhabwa nk’uko amasezerano yabo abivuga.

Haruna Niyonzima utarigeze agaragara ku mukino w’Amagaju na Rayon Sports ndetse no mu myitozo byavuzwe ko byatewe n’uko gutandukana.  Amakuru avuga ko inshuro 4 yahawemo isezerano ry’uko agomba kubonamo amafaranga byarangiye atayabonye nawe agafata umwanzuro.

Haruna Niyonzima yahawe isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga ye, ariko ntibyubahirizwa birangira ahagaritse gukora imyitozo muri iyi kipe.
Haruna Niyonzima atandukanye na Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa muri shampiyona banganyijemo na Marines FC ubusa ku busa.

Uyu Haruna Niyonzoma atandukanye na Rayon Sports ayikiniye umukino umwe wonyine baganganyijemo na Marines FC 0:0 muri Shampiyona y’u Rwanda.Rayon Sports izongera gukina muri Shampiyona ku wa 21 Nzeri 2024 yakirwa na Gasogi United.

Haruna yahawe urupapuro rumurekura ku wa Gatanu ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko bwatandukanye na we.Rayon Sports yatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 inganya na Marines FC ubusa ku busa, mu mukino Haruna Niyonzima yagiyemo asimbuye.

Uyu mukinnyi wari wagarutse muri iyi kipe yakinnyemo bwa mbere hagati ya 2006 na 2007, ntiyakinnye umukino w’Amagaju FC kuko yari yaramaze guhagarika akazi.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iri mu Karere ka Nyanza aho iri mu bikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 ishize umujyi waho ushinzwe ndetse ifitanye umukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu ,biravugwa ko Haruna Niyonzima ashobora gusubira muri AS Kigali bagiranye ibiganiro by’ibanga mu gihe yari yarahagaritse akazi muri Gikundiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *