Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye muri DRC yanyujijwe mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025 , imibiri y’abasirikare b’Afurika y’epfo basaga 14 baherutse kugwa mu mirwano iherutse gushyamiranya FARDC ndetse n’umutwe wa M23 yanyujijwe mu Rwanda ijyanwe mu gihugu bakomoka kugirango ijye guhashyingurwa mu cyubahiro.

Iyi mibiri y’izi ngabo z’Afurika yanyujijwe mu Rwanda icishijwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC uherereye mu karere ka Rubavu ntara y’uburengerazuba .

Imirambo isaga 14 yari itwawe n’imodoka z’umuryango w’abibumbye zahise zikomereza urugendo rwazo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kunyura mu Rwanda zikakirwa n’inzego z’u Rwanda .

Biteganijwe ko iyi mirambo igomba kugezwa ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda aho igomba kuhavanwa ikagezwa mu gihugu cy’Afurika y’epfo kugirango iherekezwa mu cyubahiro .

Binavugwa ko imwe muri iyi mibiri yari yatangiye kugenda yangirika kubera igihe yari imaze kandi ititabwaho nkuko bikwiye nyuma yo yari yaragiye ikurwa bice bitandukanye aba basirikare bari baragiye barasirwamo ubwo M23 yahanganaga n’ingabo za leta ya DRC .

Iyi mirambo isa nkaho yimuwe itinze bitewe kuko byari biteganijwe ko icyurwa ku munsi wejo ku wa gatatu hanyuma biza gutinzwa nuko ubuyobozi bw’umutwe wa M23 wari mu biganiro n’umuryango wa SADC izi ngabo zari zibereye mu butumwa .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *