Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
Brig Gen Patrick Karuretwa wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare yatangaje ko azaharanira gushyira imbere ubutabera bw’igisirikare cy’u Rwanda hakomeza kwimakazwa imyitwarire iboneye, kuko uru rwego rusanganywe ububasha bukwiye guherekezwa n’ikinyabupfura mu bo rureberera .
Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko hari impamvu zituma ikinyabupfura kigomba kuza imbere mu Ngabo z’u Rwanda, zirimo kuba uru rwego rusanganywe ububasha bwisumbuyeho, buba bugomba kugira igituma abarukoramo batabwitwaza ngo babukoreshe nabi.
Aho yagize ati “Disipuline ihabwa imbaraga nyinshi cyane, kugira ngo ububasha tuba dufite n’ibikoresho n’izo nshingano, hatabaho kubukoresha nabi, ni yo mpamvu habaho Inkiko za gisirikare zihariye zihabwa imbaraga zikoreshwa mu buryo bufite uburemere bushobora kuba burenze ubw’izo muri sosiyete nyarwanda isanzwe.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe twakiriye izi nshingano nshya, turabyumva neza, twanabirahiriye ko ikintu cyitwa disipuline, ubutabera mu gisirikare, tubishyiramo imbaraga zidasanzwe bijyanye n’inshingano igisirikare kiba gifite muri sosiyete nyarwanda.”
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiraga indahiro z’abayobozi n’Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Visi Perezida n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare yabasabye aba barahiriye izi nshingano guhora bazirikana icyizere bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Aho yagize ati “Imiterere y’umurimo mukora ujyanye no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, irabasaba ubushishozi, ubwitonzi, ubwitange ndetse no kuwukora kinyamwuga.”
Izindi nkuru wasoma
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Minisitiri w’Intebe Yibukije ko indahiro barahiye ko batazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite bagomba kutazayitatira.
Ati “Nk’uko mubizi kandi, Ingabo z’u Rwanda/RDF aho ziri hose zirangwa n’ikinyabupfura/ discipline. Iyi ni indangagaciro ikomeye mu ngabo z’Igihugu cyacu. Turabasaba rero gukomeza kuyisigasira kuko ifite akamaro gakomeye mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. “
Yakomeje agira ati “Turabashishikariza cyane kwifashisha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rikoroshya imitegurire y’imanza. Murasabwa kandi guhora mwihugura kugira ngo mwunguke ubumenyi bityo mushobore gukora akazi kanyu mu buryo bugezweho.”
Abarahiriye inshingano zabo barimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare; Lt Col Charles Sumanyi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Lt Col Gerard Muhigirwa, Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare.
Hari kandi n’Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare barimo Lt Darcy Ndayishimye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda.