Byibuze abantu 47 bahise batangazwa ko bakomeretse ubwo umugabo yashoraga imodoka mu kivunge cy’abishimiraga intsinzi y’igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza.
Nyuma y’aho bivuzwe ko imodoka yishoye mu gikundi cy’abanyamaguru bishimiraga intsinzi, polisi yo mu mujyi wa Liverpool, uherereye mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’Ubwongereza yahise ihamagarwa ndetse inahagerera ku gihe.
Biravugwa ko umugabo w’imyaka 53, Ari we watawe muri yombi na polisi mu gihe agikorwaho iperereza ngo bamenye niba ariwe wakoze iryo bara.
Muri make byari ibyishimo bidasanzwe mu mujyi wa Liverpool, dore ko buri umwe muri uyu mujyi yarangwaga n’akanyamuneza ku maso bitewe n’igikombe cya shampiyona ikipe ya Liverpool imaze iminsi mike itwaye.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abafana ba Liverpool bari babukereye bava imihanda yose ngo bishimire ubutwari n’ubwitange abasore b’ikipe bihebeye bagaragaje ubwo batwaraga igikombe cya 20, cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.
Mu magambo asa n’ahumuriza abakunzi bayo ikipe ya Liverpool yashyize hanze ubutumwa bugira buti:
” Ubu turi kuvugana bya hafi n’abashinzwe umutekano wo mu rusisiro rwa Marseyside, tubaha amakuru menshi ku bijyanye n’akaga kabereye ku muhanda mu mujyi wa Liverpool, mu gusoza bagize bati ibitekerezo n’amasengesho byacu tubituye abagizweho ingaruka n’ibi byabaye.
Mu butumwa bwashyizwe hanze n’ibiro bye ministiri w’intebe Keir Starmer, yashimiye abashinzwe umutekano mu magambo agira ati:
“Ibyabereye i Liverpool, birababaje cyane, gusa mbere ya byose mbanje kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’ibi byabaye. Reka ntangire nshimira urwego rushinzwe umutekano w’abaturage imbere mu gihugu ndetse n’abashinzwe ubutabazi nabo babonekeye ku gihe kandi bihuse.
Kugeza ubu nabwira buri umwe ko inzego zishinzwe Ibijyanye n’iperereza ziri gukurikiranira ku gihe buri kimwe mu byabereye hano.”
Ubwo umutangabuhamya yaganiraga n’ikinyamakuru AP yagize ati:
” Njyewe nari najyanye n’umuryango wanjye mu buryo bwo kwishimira igikombe gusa ubwo twagendaga twegera abandi, twahise twumva ibintu biturikagurika ndetse dutangira no kumva abantu baboroga cyane”.
Undi mutangabuhamya we wabireberaga kuri Televiziyo yagize ati:
” Hari urusaku rwinshi, abantu bavugaga ibiterekeranye gusa twarebye hanze mu idirishya niko kubona ko imodoka yanyuze hejuru y’abantu. Twumvaga urusaku rwinshi ku buryo natwe byaducanze.
Hari inshuti zanjye zimwe zari ziri hafi y’imodoka. Byari ibintu bibi cyane buri umwe atari gupfa kwitega.”
Si ubwa mbere ibintu nk’ibi biba dore ko akenshi iyo abafana babaye benshi havuka ibibazo bikomeye cyane, hari ingero nyinshi zitandukanye zirimo nk’isanganya ry’i Heysel ndetse n’andi menshi.