Imbere y’umukuru w’igihugu Amavubi yakoze ibyo yasabwaga n’Abanyarwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yabonye itike yo gukina ikiciro cya kabiri k’imikino ya CHAN nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku busa (3-0) ikipe y’igihugu ya Djibouti kuri sitade Amahoro.
Umukino ubanza wabaye ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 , ikipe y’igihugu ya Djibouti yihereranye Amavubi kuri sitade Amahoro iyitsibura igitego kimwe ku busa(1-0), byarangiye kitishyuwe.
U Rwanda rwaje rugomba gutsinda uyu mukino kugirango bizere ko bari bubone itike y’ikiciro gikurikiyeho mu rugamba rwo gushaka tike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo[CHAN].
Hari nyuma y’uko kandi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryashyize imbaraga nyinshi kuri uyu mukino muri hashitage bari bise ngo “Tubikosore” byaje no kuba kundira amakosa yari yakozwe arakosorwa.
Ku munota wa 17’ w’umukino u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Dushimimana Olivier bakunze kwita “Muzungu” ibi byabongereye imbaraga cyane banabifashwamo cyane n’umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Djibouti utari mu mukino.
Ntibyatinze kuko Dushimimana Olivier bakunze kwita “Muzungu” usanzwe ukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu “ APR FC” yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rw’Amavubi kikaba n’icyakabiri ku ruhande rwe.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” iyoboye umukino ndetse kugeza ubwo itike abasore ba Torsten Frank Spittler bari yayifite mu biganza.
Mu gice cya kabiri abasore b’Urwanda baje bariye karungu bataka gusa banarinda izamu kuko iyo Djibouti itsinda igitego imibare yari kuba ijemo ibihekane ku ruhande rw’Amavubi.
Gusa baje gushyira imitima y’Abanyarwanda mu gitereko ubwo Tuyisenge Arsene ukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yarahawe na Mugisha Gilbert bakinana muri APR FC n’ubundi.
Ni umukino wanitabiriwe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame na Nyirishema Richard akaba Minisitir wa Siporo w’u Rwanda utibagiwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda Alphonse Munyantwali .
U Rwanda rwabonye itike y’ikiciro cya kabiri muri iyi mikino ya CHAN aho ruzategereza uzarokoka hagati y’ikipe y’igihugu ya Kenya na Sudan y’Epfo , aho umukino ubanza ikipe y’igihugu ya Sudan y’Epfo yari yaratsibuye iya Kenya ibitego bibiri ku busa(2-0).
Iyo mikino y’ikiciro cya kabiri ikazaba hagati ya tariki ya 20-22 Ukuboza ,2024 [imikino ibanza] mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki 27-29 Ukuboza,2024.
