FootballHomeSports

Imbere y’abakunzi bayo ;Apr fc iguye miswi na Pyramids yo mu misiri

Mu kanya gashize Kuri Sitade Amahoro, ikipe ya Apr FC imaze kunganya na ekipe ya Pyramids igitego kimwe kuri kimwe mu mukino ubanza w’injojora ry’ibanze w’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rizwi nka TOTAL CAF CHAMPIONS LEAGUE .

Ni umukino wari wahuruje imbaga y’abakunzi ba ekipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’ab’umupira w’amaguru muri rusange ndetse mu bagera ku bihumbi mirongo ine sitade Amahoro ifitiye ubushobozi bwo kwakira ugereranije abagera nko ku bihumbi mirongo itatu bari bicayemo baje kwihera ijisho uyu mukino .

Uyu mukino warimo uyoborwa n’Abanya-Ghana barangajwe imbere na Daniel Nii Ayi Laryea yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey na Seth Abretor basifura ku ruhande naho umusifuzi wa Kane yari Charles Benle Bulu naho Komiseri w’Umukino ni Umunya-Uganda Mike Letti mu gihe uwari ushinzwe imyitwarire y’abasifuzi kuri uyu mukino ni Umunya-Somalia Ali Mohamed Ahmed.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga ,Umutoza Darko Novic yari yahisemo gukoresha: Pavelh Ndzila (GK) ,Niyomugabo Claude (c) ,Taddeo Lwanga ,Mamadou Sy ,Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine ,Bah Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu ,Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu naho abarimo Ndayishimiye, Souane, Froudouard, Arsene, Ramadhan, Muzungu, Lamptey, Mbaoma na Ishimwe Pierre bari ku ntebe y’Abasimbura.

kurundi ruhande Abakinnyi Umutoza Krunoslav Jurcic wa Pyramids yari yabanje mu kibuga barimo: Ahmed Elshenawi (GK, C) Mahmoud Marei Ahmed Saad Ibrahim Toure Fiston Kalala Mayele Ramadan Sobhi Mostafa Fathi Mostafa Ahmed Mohamed Chibi Sharaf Eldin Karim Hafez. Mugihe abarimo Galal, Tawfik, Reda, Mahmoud, Ekramy, Lakay, Fayed, Marwan na Abdelrahman bari bicaye ku ntebe y’abasimbura.

uyu umukino watangiye nko mu minota makumyabiri ya mbere ikipe ya pyramids yari yiganje byumwihariko mu guhanahana umupira ndetse inarema uburyo bwashoboraga ku byara igitego ariko kubw’amahirwe make ntibyayishobokeye .

uko iminota yagendaga yigira hejuru ni nako ikipe ya Apr yasaga nkaho yari yatangiranye igihugunga yagiye nayo iza mu mukino itangira gusatira ndetse inarema uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego by’umwihariko nk’umupira wari uremereye uwitwa ruboneka jean Bosco yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina ariko umuzamu Ahmed Elshenawi awukuramo ndetse n’umupira wakubise umutambiko w’izamu wari utewe na Yussif Dauda Seidu nyuma yo gucenga abinyuma ba ekipe ya pyramids.

Gusa kurundi ruhande Pyramids nayo yageragezaga gukora uko ishoboye ikagera imbere y’izamu ryari ririnzwe na pavelh , ibi ariko nubundi bagiye kuruhuka mu gice cya mbere ntacyo bitanze ku mpande zombi dore nta kipe yagize ibona igitego mu izamu ry’iyi indi.

ku munota wa mirongo itanu na rimwe [51′] APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe n’umukinnyi wa Pyramids FC, Mohamed Chibi, ku mupira wari uhinduwe na Lamine Bah mu izamu.

Gusa ibi byishimo by’abakunzi ba Apr byaje kunagwamo inshishi n’umusore ukomoka hakurya y’ikiyaga cya Kivu ,aho ku munota wa mirongo inani na rimwe uwitwa Fiston Kalala Mayele yishyuriye Pyramids FC ku gitego atsindishije umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Ibi birori rero byaje gusozwa ikipe ya APR FC inganyije umukino ubanza, ikaba isabwa gukora ibirenze i Cairo APR FC nyuma yo kunganya na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League waberaga muri Stade Amahoro.

Ikipe y’Ingabo irasabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa Nyafurika.Kunganya ubusa ku busa ntacyo byafasha APR kuko igitego Pyramids FC ibonye i Kigali, kibarwa nka bibiri. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 21 Nzeri 2024 mu Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *