Home

Imbabazi The Ben yahaye Fatakumavuta ntizivugwaho rumwe

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangaje ko yahaye Sengabo jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta imbabazi.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangaje ko yahaye Sengabo jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta imbabazi nyuma y’uko amwibasiye ku mbuga nkoranyambaga bikamuviramo gutabwa muri yombi.

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram, Umuhanzi The Ben yavuzeko yababariye Fatakumavuta nyuma yo kumwibasira bikomeye ku mbuga nkoranyambaga bikanatuma afungwa.

The Ben yagize ati:” Mpisemo imbabazi nubwo amagambo yatsigiye ibikomere bikomeye ndagusengera ngo ugire umutima uciye bugufi Kandi ufite amahoro”.

Ni mugihe urukiko rwemeje ko Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku byaha ashinjwa birimo kwibasira abantu, gutukana ndetse no gukwirakwiza imvugo zihembera urwango yifashishije imbuga nkoranyambaga.

The Ben Kandi ubwo yaganiraga na bamwe mu bafana be, abajijwe ku kijyanye no kuba yarareze Fatakumavuta, yavuze ko we atigeze atanga ikirego.

Ni mugihe Kandi Fatakumavuta we, ahamya ko mu byaha ashinjwa birimo no kuba yaraharabitse The Ben, amwita umugabo w’amarira atabeshye, aho avuga ko ubu bwari ubusesenguzi bwe yakoraga, Kandi ngo iyo byageraga kuri The Ben nubundi amarira yaratembaga.

Maitres Fatikaramu Jean Pierre, umunyamategeko akaba n’umwunganizi wa Fatakumavuta mu by’amategeko, akomoza ku by’imbabazi za The Ben, yavuzeko imbabazi zanditswe ku mbuga nkoranyambaga atemeranya nazo.

Uyu munyamategeko Kandi yakomeje avugako imbabazi zidasabirwa kuri murandasi, avuga ko ubundi umuntu usaba imbabazi akwiye kwandika inyandiko ndetse akanashyiraho umukono we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *