Ikipe yo ku mugabane wa Afurika igiye gusinyisha kizigenza Cristiano Ronaldo

Kizigenza Cristiano Ronaldo, aravugwa ku kwerekeza mu ikipe ya Wydad AC yo muri Morocco ku ntizanyo kugirango azayifashe mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika mu kwezi kwa Kamena.

Cristiano Ronaldo , kuri ubu ari mu mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Al Nassar muri Shampiyona ya Saudi Arabia(Saudi-Pro League), cyane ko azarangirana na tariki 30 Kamena 2025, bityo akaba yaba agize amahirwe yo gukina iyi mikino ikipe ye itabonyemo itike.

Amakuru yanditswe n’ikinyamakuru Marca cyo mu gihugu cya Esipanye, avuga ko uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Portugal w’imyaka 40 yakwerekeza muri iyi kipe ku ntizanyo.

Ikipe ya Wydad AC iri mu makipe ane azahagararira umugabane wa Afurika muri iyi mikino izaba ivuguruye, izaba iri kumwe na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, ​ Esperance de Tunis yo muri Tunisia, na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo guhera tariki 14 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025.

Ikaba iri mu itsinda rya karindwi aho iri kumwe na Al Ain yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Juventus yo mu Butaliyani, ndetse na Manchester City yo mu Bwongereza.

Wydad AC si ubwa mbere ivuzwe ku mukinnyi wabiciye bigacika muri ruhago kuko mu gihe gishize yavuzwe kuri kizigenza Sergio Ramos, Umunya-Esipanye wakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo na Real Madrid.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *